Perezida Paul Kagame yakiriye Igikomangoma cy’u Bwongereza, Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda dukesha aya makuru, mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, byatangaje ko Umukuru w’u Rwanda yakiriye mu biro bye Prince Harry.
Perezidansi y’u Rwanda ivuga ko “Prince Harry yasuye u Rwanda ku ruhande rumwe yaje nka Perezida wa African Parks.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubwumvikane na African Parks mu kugenzura Pariki z’Igihugu za Nyungwe n’Akagera.”
Prince Harry uri mu Rwanda, mu cyumweru gishize yari muri Mozambique aho yagaragaye mu Mujyi wa Vilankulo, akaba yaranahamaze n’iminsi itatu.
Aje mu Rwanda nyuma y’amezi abiri iki Gihugu kigenderewe n’umubyeyi we Prince Charles waje mu Rwanda mu mpera za Kamena aho yari yitabiriye ibikorwa by’Inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Ikigo cya African Parks gikora ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima, kuva muri 2010 gisanzwe gifatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, mu gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera.
African Parks isanzwe ifatanya na Guverinoma z’Ibihugu bitandukanye mu gucunga Pariki zo ku rwego rw’Ibihugu n’ibyanya by’urusobe rw’ibidukikije.
Mu mpera za 2017, iki kigo African Parks cyatangaje ko Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry, abaye Perezida wacyo aho kugeza ubu amazeho imyaka itanu.
RADIOTV10