Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Harry uri mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/08/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Harry uri mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye Igikomangoma cy’u Bwongereza, Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda dukesha aya makuru, mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, byatangaje ko Umukuru w’u Rwanda yakiriye mu biro bye Prince Harry.

Perezidansi y’u Rwanda ivuga ko “Prince Harry yasuye u Rwanda ku ruhande rumwe yaje nka Perezida wa African Parks.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubwumvikane na African Parks mu kugenzura Pariki z’Igihugu za Nyungwe n’Akagera.”

Prince Harry uri mu Rwanda, mu cyumweru gishize yari muri Mozambique aho yagaragaye mu Mujyi wa Vilankulo, akaba yaranahamaze n’iminsi itatu.

Aje mu Rwanda nyuma y’amezi abiri iki Gihugu kigenderewe n’umubyeyi we Prince Charles waje mu Rwanda mu mpera za Kamena aho yari yitabiriye ibikorwa by’Inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Ikigo cya African Parks gikora ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima, kuva muri 2010 gisanzwe gifatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, mu gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera.

African Parks isanzwe ifatanya na Guverinoma z’Ibihugu bitandukanye mu gucunga Pariki zo ku rwego rw’Ibihugu n’ibyanya by’urusobe rw’ibidukikije.

Mu mpera za 2017, iki kigo African Parks cyatangaje ko Henry Charles Albert David uzwi nka Prince Harry, abaye Perezida wacyo aho kugeza ubu amazeho imyaka itanu.

Prince Harry yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Kenya: Raila Odinga utemera ko yatsinzwe yamaze kwiyambaza urw’Ikirenga

Next Post

Dosiye y’ikirego cy’Umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda yamaze kuzamurwa

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dosiye y’ikirego cy’Umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda yamaze kuzamurwa

Dosiye y’ikirego cy’Umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda yamaze kuzamurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.