Perezida Paul Kagame yakiriye Lord Popat, intumwa mu by’ubucuruzi ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, uri mu Rwanda mu ihuriro ry’ubucuruzi ry’Ibuhugu byombi.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko uku kwakirwa na Perezida Paul Kagame, kwabaye kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024.
Perezidansi y’u Rwanda ivuga ko “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye na Lord Popat, Intumwa mu by’ubucuruzi ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na John Humphrey; Komisieri mu by’Ubucuruzi muri Afurika.”
Aba bakiriwe na Perezida Kagame, bari mu Rwanda aho bitabiriye ihuriro ry’u Rwanda n’u Bwongereza mu by’ubucuruzo, rizwi nka ‘Rwanda-UK Business Forum’.
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bikomeza bivuga ko “Iri huriro ry’ubucuruzi rihururije hamwe abayobozi b’Ibigo by’ubucuruzi bo mu Bwongereza no mu Rwanda, Abashoramari, abayobozi muri Guverinoma ndetse n’inzobere mu by’imari kugira ngo barebere hamwe amahirwe ahari mu by’ubucuruzi mu bufatanye bugamije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.”
Iri huriro ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, aho abayobozi b’Ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abo mu nzego za Leta ku mpande zombi bahuriye mu musangiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, rizarangira tariki 31 Mutarama 2024.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga aba bayobozi b’ibikorwa by’ubucuruzi mu Bwongereza, hari kandi Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDC, Francis Gatare; ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.
U Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ubuvuzi, ndetse no mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.
Nanone kandi Ibihugu byombi biherutse kwinjira mu bufatanye bugamije kurengera ubuzima bw’abimukira, aho ibi Bihugu byasinyanye amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira, ariko iyi gahunda ikaba yarakunze kuzamo imbogamizi, n’ubu igitegereje umwanzuro w’inzego zigomba kubanza kuyisuzuma.
RADIOTV10