Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba RDF

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu nzego nkuru z’Umutekano, zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mubarakh Muganga ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Muri izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena 2023, Perezida Kagame yanagize Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo.

Juvenal Marizamunda wasimbuye Maj Gen Albert Murasira, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho muri 2021 nyuma yo kuvanwa muri Polisi y’u Rwanda aho yari Umuyobozi Mukuru Wungirije.

Naho Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba asimbuye General Jean Bosco Kazura wagiye kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo yari asimbuye General Patrick Nyamvumba.

Izindi mpinduka zabayeho, ni Maj Gen Vincent Nyakarundi wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganda wabaye Umugaba Mukuru.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Colonel Francis Regis Gatarayiha.

Nanone kandi Maj Gen Alex Kagame, na we ari mu bahawe imyanya na Perezida Paul Kagame, aho yagizwe Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Inzego z’Umutekanzo z’u Rwanda muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame yasimbuye kuri uyu mwanya, Maj Gen Eugene Nkubito na we wagizwe Komanda wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda isanzwe ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Naho Col Theodomir Bahizi, yagizwe Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe iby’urugamba mu ngabo ziri mu butumwa muri Mozambique.

Lt Col Augustin Migabo yahawe ipeti rya Colonel, ahita anagirwa umuyobozi wungirije m’umutwe wihariye wa RDF (Special Force Command).

Brig Gen Evariste Murenzi yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igororero, asimbura Juvenal Marizamunda wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Jean Bosco Ntibitura yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza NISS.

Marizamunda wari ukuriye RCS yagizwe Minisitiri w’Ingabo

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
Yasimbuye General Jean Boco Kazura
Maj Gen Vincent Nyakarundi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka
Maj Gen Alex Kagame yagizwe umuyobozi w’Ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Mozambique

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Ibyibukirwa kuri Mutagatifu Filippo Smaldone washinze ishuri ry’abana batumva umaze imyaka 100 atabarutse

Next Post

DRCongo yavuze icyo itegereje ku banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Sudan

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu
AMAHANGA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

17/10/2025
Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

16/10/2025
Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo yavuze icyo itegereje ku banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Sudan

DRCongo yavuze icyo itegereje ku banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Sudan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.