Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda ya kabiri, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’Igihugu cye.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, ni bwo byatangajwe ko Emmanuel Macro yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru.
Emmanuel Macron wongeye gutorerwa indi manda y’imyaka itanu, yagize amajwi 58,2% naho Marine Le Pen agira 41,8%.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Emmanuel Macron ku bw’iyi ntsinzi ye.
Yagize ati “Ishya n’ihirwe ku ntsinzi wari ukwiye yo kongera gutorerwa kuba Perezida.”
Mu butumwa bwa perezida Kagame, akomeza avuga ko kuba Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa, bifite icyo bigaragaza.
Ati “Ibi ni gihamya y’imiyoborere yawe ishishoza ihora ishaka ubumwe aho gushaka ibitanya abantu.”
Umukuru w’u Rwanda yizeje mugenzi we Emmanuel Macron ko “U Rwanda ruzakomeza gushyira imbere imikoranire ndetse irushijeho hagati y’Abafaransa n’Abanyarwanda ndetse n’Ibihugu byacu.”
Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu myaka itanu ishize, umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda waje mu isura nshya, kuko yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibyatumaga ibi Bihugu bitajya imbizi, bihabwa umurongo.
Muri 2019, Macron yashyizeho Komisiyo idasanzwe yari ishinze gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, iza no kugaragaza ko iki Gihugu cyagize uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho ubwo yasohokaga muri Werurwe umwaka ushize wa 2021.
Nyuma y’uko iyi raporo ishyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ndetse na Perezida Paul Kagame, mu mpera za Gicurasi 2021, uyu mukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, aho mu bikorwa bya mbere yasuye harimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akahavugira ijambo ryumvikanyemo gusaba imbabazi abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Perezida Emmanuel Macron wagaragaje ko ibyo yabonye byabaye mu Rwanda birenze imyumvire y’ikiremwamuntu ndetse ko u Bufaransa butagize icyo bukora, aboneraho kuvuga ko “abaraye ayo majoro, ni bo bonyine bafite mu biganza byabo imbabazi.”
Yongeye guha Abafaransa isezerano
Perezida Emmanuel Macron amaze kongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, yashimiye abamutoye bibavuye ku mutima ndetse n’abandi bose n’abatamutoye.
Macron yavuze ko hari Abafaransa benshi bamuhundagajeho amajwi kuko batari bashyigikiye ibitekerezo bya mucyeba we Marine Le Pen bari bahanganye.
Yagize ati “Benshi muri iki Gihugu bantoye atari uko bashyigikiye ibitekerezo byanjye ahubwo kuko badakeneye iby’uruhande rumwe. Abo na bo ndashaka kubashimira kandi mbafitiye umwenda muri iyi myaka iri imbere.”
Yanavuze ku batoye Marine Le Pen, ababwira ko na bo bagomba kuzaba mu bagomba kwitabwaho kuko u Bufaransa ari ubwa bose.
Yagize ati “Ni inshingano zanjye ko abo bose bazaba hafi yanjye. Na muntu n’umwe uzasigara inyuma mu Bufaransa.”
Macron yaciye agahigo kuba yongeye gutorerwa indi manda ya kabiri akiri ku buyobozi mu myaka 20 ishize kuko abandi bamubanjiriye barimo Nicolas Sarkozy na Francois Hollande bose bayoboye manda imwe, mu gihe uwaherukaga gutorerwa mana ya kabiri ari Jacques Chirac muri 2002.
RADIOTV10