Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen (Rtd) Kabarebe wagarutse muri Guverinoma

radiotv10by radiotv10
28/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Gen (Rtd) Kabarebe wagarutse muri Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye inshingano abayobozi, barimo General (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.

General (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura Prof Nshuti Manasseh wagizwe Umunyamabanga Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Gen (Rtd) Kabarebe wahawe inshingano nshya, yari agiye kuzuza ukwezi ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’Umusirikare, aho yagishyizwemo tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Kanama, we n’abandi Bajenerali 12 barimo General Fred Ibingira.

Kabarebe agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu, kuko yari yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo kuva muri 2018, ahita agirwa Umujyanama Wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.

Muri 2014 ubwo Gen Kabarebe yarahiraga nka Minisitiri w’Ingabo

Clare Akamanzi yasohotse muri RDB, Gatare aragaruka

Mu bandi bahawe inshingano na Perezida Paul Kagame, ni Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) asimbura Clare Akamanzi wari umaze imyaka itandatu kuri uyu mwanya.

Francis Gatare wari usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida mu by’Ubukungu agarutse ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB, n’ubundi asimbura Clare Akamanzi bari basimburanye muri 2017.

Barimo kandi Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr Yvonne Umulisa wari asanzwe ari umwarimu w’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu mpuzamahanga n’Iterambere yakuye muri Kaminuza ya Académie Universitaire Louvain yo mu Bubiligi.

Alphonse Rukaburandekwe na we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda, naho Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Byashowemo arenga miliyari 10Frw,…Iby’ingenzi wamenya ku bihembo mpuzahanga bizatangirwa mu Rwanda

Next Post

Polisi yagaragarijwe ko ikataje mu ihame rikomeweho n’u Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda

Polisi yagaragarijwe ko ikataje mu ihame rikomeweho n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.