Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yazaga kuyobora urugamba rwo Kwibohora nyuma y’itabaruka rya Fred Gisa Rwigema, yasanze hari ibibazo byinshi, ku buryo byari bigoye kurusha uko kurutangira byari bimeze.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu batekereje itangizwa ryarwo.
Yayoboye uru rugamba nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema, yavuze ko n’ubundi yitabye Imana, ari mu nzira aza, ahita ahabwa inshingano zo kuyobora uru rugamba, ariko ko byari bigoye cyane kubera ibibazo byariho.
Ati “Nasanze ibintu bitameze neza, icya mbere byahereye ku gupfa rw’uwari uruyoboye, byazanye icyuho kinini, n’ubundi ariko nari buze, nari nateguye kuza ntari namenya ko yanapfuye, aho mbimenyeye ndi mu nzira nza, ngaruka menya ko bigomba kuba ari ikibazo kinini. Mpageze nsanga koko byagize ingaruka, nsanga urugamba abari baruriho baracitse intege, abandi baratatanye.”
Yavuze ko uku gucika intege byanahaye icyuho abo bari bahanganye, ku buryo ikibazo cyari gihari kwari ukongera gusubiza ubushake mu bari bari kuri uru rugamba dore ko hari n’abari basubiye muri Uganda, bagombaga kugarurwa.
Ati “Byabaye nko gutangira bundi bushya ariko gutangira bundi bushya binakomeye, kurusha gutangira kwa mbere kuko gutangira kwa mbere abantu bari hamwe bafite ubushake […] Icyo ni cyo cyagoranye.”
Bigeze ku guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, na bwo byagoye kurushaho, ariko ko ingabo za RPA zari zimaze kwiyubaka kuko zari zimaze imyaka ine ku rugamba, ingabo zariyongereye, ndetse n’Abanyarwanda batandukanye bakomeje gutera inkunga izi ngabo.
Ati “Umusanzu batangaga, ni umusanzu w’ubwoko bubiri ukomeye cyane, icya mbere baritabiraga urugamba, abana barazaga bavuye hirya no hino […] ikindi cya ngombwa ni umusanzu batangaga, Abanyarwanda bose barabihagurikiye, batangaga bicye bafite bakabyohereza ku rugamba bigatuma tubona ibyo twashoboraga kubona twarwanishaga ku rugamba.”
Muri iyo myaka ariko hari hariho imishyikirano yaberaga i Arusha muri Tanzania, ariko mu 1993, ubutegetsi bwariho mu Rwanda butangira kwica Abatutsi mu bice bitandukanye birimo Kibirira.
Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe byahise bigaragara ko ubu butegetsi bwamaze kuva mu mishyikirano, ndetse RPA yongera kurwana, inafata ibice binini.
Yanagarutse ku gihe ingabo zari iza RPA zaje kurekura bimwe mu bice zari zafashe, avuga ko icyo gihe zagikoresheje mu kwitegura neza, ndetse ko hari igihe bageze i Shyorongi, ariko Isi yose igahaguruka, ndetse bimwe mu Bihugu bikaza gusa nk’ibishyiraho ibihano byo guhagarika uburyo RPA yakoreshaga kugira ngo ibone ibikoresho, ari na bwo bashyiraga igitutu kuri Uganda.
Ati “Icyo gihe babihagarika turi muri ya ntambara hagati kandi ni byo twari dutezeho kuza gukoresha. Isi yose yahagurutse rero imeze ityo, ugomba kumenya uko utekereza n’uko bigenda, kandi ntabwo nsubiza amaso inyuma ngo nsange ibyo twakoze bitari bikwiye gukorwa.”
Avuga ko icyo gihe bahagaritse gukomeza imbere, ari na bwo basubiye inyuma babanje kubijyaho impaka mu muryango wa RPF-Inkotanyi.
Ati “Ni ho havuyemo conditions natwe twatanze, turavuga tuti ‘niba tugiye gusubira inyuma, ntabwo aha twavanye aba bose, ntabwo na bo bari buhasubire, ariko niba bazahasubira, ntabwo tuzasubira inyuma turakomeza imirwano.”
Akomeza ati “Ibyo njye nabonaga ntacyo bidutwaye, kuko aho twafashe twarahafashe ntabwo uwo twahavanye ahasubiye, niba ibyo binkiza pressure, impamvu ntabikora ni iyihe?”
Ikimushimisha nyuma y’imyaka 30
Perezida Kagame yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba ibibazo byose abarwanye uru rugamba banyuzemo ndetse n’abandi Banyarwanda n’uko Igihugu cyari kimeze, akareba aho kigeze ubu, bimushimisha.
Ati “Abantu barabanye, ntawe ugenda ku muhanda abazwe ngo uturuka he, so ni inde, uri uwo mu buhe bwoko, ntawe ujya kujya mu ishuri ngo bamubaze aho avuka, natwe ujya ku kazi ngo bamubaze,…Igihugu gitera imbere.”
Akomeza agira ati “Ukareba n’ubuzima bw’abantu, ukareba ibintu ukareba,…bivuye ikuzumu, urwo rugendo ubwaro ruragusobanurira ndetse bikakwereka ko hakiri umuvuduko ugana no ku bindi bizagerwaho vuba cyangwa mu gihe kigera kure.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuri we, ibi ubwabyo ari byo bimushimisha kurusha ibindi nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10