Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yasobanuye uko ku rugamba byari byifashe nyuma y’urupfu rwa Rwigema

radiotv10by radiotv10
02/04/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yasobanuye uko ku rugamba byari byifashe nyuma y’urupfu rwa Rwigema
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yazaga kuyobora urugamba rwo Kwibohora nyuma y’itabaruka rya Fred Gisa Rwigema, yasanze hari ibibazo byinshi, ku buryo byari bigoye kurusha uko kurutangira byari bimeze.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu batekereje itangizwa ryarwo.

Yayoboye uru rugamba nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema, yavuze ko n’ubundi yitabye Imana, ari mu nzira aza, ahita ahabwa inshingano zo kuyobora uru rugamba, ariko ko byari bigoye cyane kubera ibibazo byariho.

Ati “Nasanze ibintu bitameze neza, icya mbere byahereye ku gupfa rw’uwari uruyoboye, byazanye icyuho kinini, n’ubundi ariko nari buze, nari nateguye kuza ntari namenya ko yanapfuye, aho mbimenyeye ndi mu nzira nza, ngaruka menya ko bigomba kuba ari ikibazo kinini. Mpageze nsanga koko byagize ingaruka, nsanga urugamba abari baruriho baracitse intege, abandi baratatanye.”

Yavuze ko uku gucika intege byanahaye icyuho abo bari bahanganye, ku buryo ikibazo cyari gihari kwari ukongera gusubiza ubushake mu bari bari kuri uru rugamba dore ko hari n’abari basubiye muri Uganda, bagombaga kugarurwa.

Ati “Byabaye nko gutangira bundi bushya ariko gutangira bundi bushya binakomeye, kurusha gutangira kwa mbere kuko gutangira kwa mbere abantu bari hamwe bafite ubushake […] Icyo ni cyo cyagoranye.”

Bigeze ku guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, na bwo byagoye kurushaho, ariko ko ingabo za RPA zari zimaze kwiyubaka kuko zari zimaze imyaka ine ku rugamba, ingabo zariyongereye, ndetse n’Abanyarwanda batandukanye bakomeje gutera inkunga izi ngabo.

Ati “Umusanzu batangaga, ni umusanzu w’ubwoko bubiri ukomeye cyane, icya mbere baritabiraga urugamba, abana barazaga bavuye hirya no hino […] ikindi cya ngombwa ni umusanzu batangaga, Abanyarwanda bose barabihagurikiye, batangaga bicye bafite bakabyohereza ku rugamba bigatuma tubona ibyo twashoboraga kubona twarwanishaga ku rugamba.”

Muri iyo myaka ariko hari hariho imishyikirano yaberaga i Arusha muri Tanzania, ariko mu 1993, ubutegetsi bwariho mu Rwanda butangira kwica Abatutsi mu bice bitandukanye birimo Kibirira.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe byahise bigaragara ko ubu butegetsi bwamaze kuva mu mishyikirano, ndetse RPA yongera kurwana, inafata ibice binini.

Yanagarutse ku gihe ingabo zari iza RPA zaje kurekura bimwe mu bice zari zafashe, avuga ko icyo gihe zagikoresheje mu kwitegura neza, ndetse ko hari igihe bageze i Shyorongi, ariko Isi yose igahaguruka, ndetse bimwe mu Bihugu bikaza gusa nk’ibishyiraho ibihano byo guhagarika uburyo RPA yakoreshaga kugira ngo ibone ibikoresho, ari na bwo bashyiraga igitutu kuri Uganda.

Ati “Icyo gihe babihagarika turi muri ya ntambara hagati kandi ni byo twari dutezeho kuza gukoresha. Isi yose yahagurutse rero imeze ityo, ugomba kumenya uko utekereza n’uko bigenda, kandi ntabwo nsubiza amaso inyuma ngo nsange ibyo twakoze bitari bikwiye gukorwa.”

Avuga ko icyo gihe bahagaritse gukomeza imbere, ari na bwo basubiye inyuma babanje kubijyaho impaka mu muryango wa RPF-Inkotanyi.

Ati “Ni ho havuyemo conditions natwe twatanze, turavuga tuti ‘niba tugiye gusubira inyuma, ntabwo aha twavanye aba bose, ntabwo na bo bari buhasubire, ariko niba bazahasubira, ntabwo tuzasubira inyuma turakomeza imirwano.”

Akomeza ati “Ibyo njye nabonaga ntacyo bidutwaye, kuko aho twafashe twarahafashe ntabwo uwo twahavanye ahasubiye, niba ibyo binkiza pressure, impamvu ntabikora ni iyihe?”

 

Ikimushimisha nyuma y’imyaka 30

Perezida Kagame yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba ibibazo byose abarwanye uru rugamba banyuzemo ndetse n’abandi Banyarwanda n’uko Igihugu cyari kimeze, akareba aho kigeze ubu, bimushimisha.

Ati “Abantu barabanye, ntawe ugenda ku muhanda abazwe ngo uturuka he, so ni inde, uri uwo mu buhe bwoko, ntawe ujya kujya mu ishuri ngo bamubaze aho avuka, natwe ujya ku kazi ngo bamubaze,…Igihugu gitera imbere.”

Akomeza agira ati “Ukareba n’ubuzima bw’abantu, ukareba ibintu ukareba,…bivuye ikuzumu, urwo rugendo ubwaro ruragusobanurira ndetse bikakwereka ko hakiri umuvuduko ugana no ku bindi bizagerwaho vuba cyangwa mu gihe kigera kure.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuri we, ibi ubwabyo ari byo bimushimisha kurusha ibindi nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 8 =

Previous Post

Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

Next Post

Umunyamakuru w’inararibonye agaragaje igereranya hagati ya Basketball na Football Nyarwanda rikwiye gutanga isomo

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru w’inararibonye agaragaje igereranya hagati ya Basketball na Football Nyarwanda rikwiye gutanga isomo

Umunyamakuru w’inararibonye agaragaje igereranya hagati ya Basketball na Football Nyarwanda rikwiye gutanga isomo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.