Perezida Paul Kagame yasuye ibikoresho biri kumurikirwa mu Imurika ry’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) birimo intwaro zigezweho za gisirikare.
Umukuru w’u Rwanda yasuye ibi bikorwa kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, umunsi yanatangirijeho ku mugaragaro iyi Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) iteraniye i Kigali.
Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko “Perezida Kagame yasuye Imurika rya ISCA 2025, ryitabiriwe na Kompanyi cumi na zirindwi zo mu Bihugu binyuranye ku Isi, ziri kumurikirwamo ibisubizo mu bya gisirikare n’umutekano.”
Mu bikoresho biri kumurikirwa muri iri murika, harimo imbunda n’izindi ntwaro zigezweho zirimo ibifaru byifashishwa mu rugamba, ndetse n’izindi mbunda.
Ubwo yatangizaga iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bikwiye gufata inshingano mu mutekano wabyo, bikumva ko n’ibibazo biwugarije ari byo bireba.





RADIOTV10