Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yavuze ko hari Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika bakwiye gutera ikirenge mu cy’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye iteza imbere Igihugu, bityo bikaba byanafasha Afurika kugera aho yifuza.
Muri iyi nama yiga ku iterambere ry’Umugabane wa Africa n’amavugurura akenewe mu rwego rw’imari, yateguwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igere ku nyungu zihuriweho, Ibihugu byayo bikwiye gucika ku kuba bya nyamwigendaho, hakabaho gukorana kandi ingufu zikava mu Bihugu ubwabyo.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 muri iyi nama mpuzamahanga ngarukamwaka iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iterambere rya Africa rigomba kugirwamo uruhare na buri wese, asaba ko ntawe ugomba kuba nyamwigendaho.
Yagize ati “Isi ikuntu iteye buri wese akorera ku nyungu ze bwite. Inyungu za Africa, inyungu z’Ibihugu byacu zigomba guhera kuri twe ubwacu, ijwi ryacu rikaba rimwe kandi rikumvikana rikagera aho rigomba kugera bigatanga umusaruro.”
Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Dutekereza gukorera hamwe, tukabyerekana kandi ntitube abatagira icyo bakora, tugakora ibyacu tudategereje ko abandi babidukorera.”
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yavuze ko hakenewe gushorwa imari mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu buhinzi bwa kinyamwuga butanga umusaruro.
Ati “Ndashaka gushishikariza ibigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera gushora imari, haba mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, dukeneye gushora imari kugira ngo tubashe guhangana n’inzitizi zose zitubangamira.”
William Ruto yakomeje avuga ko na Banki Nyafurika itsura Amajyambere na yo yiteguye kuzafasha imishinga ibyara inyungu by’umwihariko abazashora mu rwego rw’ubuhinzi ndetse n’ingufu, cyane cyane by’umwihariko ibijyanye n’imihandagurikire y’ikirere.
Ati “Hari bagenzi banjye bansabye kwigera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda Kagame, ku miyoberere ye by’umwihariko ku muryango wa Africa Yunze Ubumwe. Uyu ni umukuro nahawe wo gufatanya no kungurana ibitekerezo no gufatanya na bagenzi banjye kugira ngo Umugabane wa Africa ukomeze utere imbere. Uwo ni umukoro nahawe wo kwigira ku buyobozi bwa Prezida Kagame.”
Iyi nama iri kubera i Nairobi muri Kenya kuva tariki 27 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku Mugabane wa Africa.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10