Perezida Paul Kagame avuga ko igihe habayeho guhirika ubutegetsi nk’uko byagaragaye mu Bihugu binyuranye byo mu Burengerazuba bwa Afurika ndetse bikaba biherutse kugeragezwa muri Congo bikaburizwamo, abantu bakwiye kubanza kureba icyatumye bibaho, aho kubyamagana gusa bagaterera iyo.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, mu kiganiro yagiranye na Steve Clemons, mu ihuriro ryiga ku mutekano rizwi nka ‘Global Security Forum’.
Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo izingiro ry’ibyo u Rwanda rumaze kugera mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibera urugero amahanga.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyagezweho byose, bishinze imizi ku bumwe bw’Abanyarwanda bwabaye umusingi wo kubakiraho ibyo Igihugu cyifuzaga kugera.
Umukuru w’u Rwanda kandi yongeye gushimangira ko igishoro cya mbere ari abaturage, kuko ibyo u Rwanda rukora rugendera ku kongerera ubushobozi Abanyarwanda no kuzamura imibereho myiza, mu nzego zinyuranye zirimo uburezi n’ubuzima.
Icyo kubwira America n’u Burayi
Muri iki kiganiro kandi cyagarutse ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara ku Mugabane wa Afurika, Steve Clemons yabajije Umukuru w’u Rwanda, icyo yagakwiye kuganira n’Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za America n’u Burayi, ku byo ibi Bihugu bikunze gutungaho intoki bimwe mu byo ku Mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yagize ati “Icyo nshobora gukora mu gihe nagirana ibiganiro n’aba bayobozi b’ibyo Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America n’ibindi. Natangira mbabwira ko bashobora gukora ibyiza kurusha ibyo bakora, kuko nyuma biza kurangira bigaragaye ko ntacyo bakoze, kwandika amatangazo yo gushinja no kugira abo bagerekaho ibintu, ibyo ubwabyo ntabwo bikemura ikibazo, ahubwo biracyongera.”
Leta Zunze Ubumwe za America zakunze gushinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo bimwe n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, ariko na rwo ntirwahwemye kubihakana.
Muri iki kiganiro, Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko “ikibazo cyose kigira umuzi wacyo. Biroroshye kureba umuzi w’ikibazo, n’ikibazo icyo ari cyo, ubundi ugakorana n’impande zikirimo mu gushaka umuti w’ibikwiye gukemurwa, ukagabanya ibya politiki, iby’inyungu. Ubundi ibibazo nk’ibi ntibyari bikwiye no gukomeza igihe wakoze ikigomba gukorwa gishobora guhosha ikibazo.”
Umukuru w’u Rwanda avuga kandi ko gukora ibi, bidasaba ubumenyi buhambaye, ahubwo ko bisaba kubyumva, ubundi abantu bagashyira ku ruhande iby’inyungu zihariye zabo, hakarebwa inyungu z’abari kugirwaho ingaruka n’ibibazo bihari.
Kuri Coup d’Etat zikomeje kuba
Mu mpera z’icyumweru gishize, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi buriho buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.
Ni igikorwa cyaje cyiyongera ku bindi nkabyo byabaye mu Bihugu binyuranye birimo Guinea, Gabon, Mali ndetse no muri Burkina Faso.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bikorwa nk’ibi byo guhirika ubutegetsi byakunze kujya byamaganwa n’Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko hakwiye kujya habanza kurebwa icyatumye biba aho kwihutira kubyamagana cyangwa ngo byamaganwe habeho guterera iyo.
Ati “Gutsindwa kuri ku Mugabane wacu, hari ukunanirwa kw’imiyoborere n’inzego z’umutekano kandi byombi ni ibintu by’ingenzi ku muryango mugari uwo ari wo wose mu kuzana ituze ndetse no mu gushyira ku murongo ibintu abantu bifuza.
Urebye mu Bihugu byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, [birumvikana nta muntu wifuza kubona hari ahaba ihirikwa ry’ubutegetsi, ntabwo ari ibintu byo kwishimira], ariko nanone ntabwo wari ukwiye kurekera aho, ntabwo ukwiye kubyamagana gusa nibura utabanje gucukumbura icyabiteye. Ukibaza uti ‘ni iki cyatumye ibi bigera kuri uru rwego?’ ‘ni iki cyaburaga kugira ngo habeho ihirikwa ry’ubutegetsi?’, ni ho utangira kubonera ibimenyetso mu miyoborere ndetse n’ibibazo by’umutekano nk’uko turi kubibona muri bimwe muri ibi Bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko ibi na byo biba ari ibintu byigaragaza, ndetse ko n’abamagana ihirikwa ry’ubutegetsi baba barabibonye mbere, ndetse baba bashobora no kuba baratanze inama mbere.
RADIOTV10