Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyaguye byiyemezwa mu nama zabanje ziga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bitubahirizwa, ntihabeho no kubazwa inshingano, ariko ko bidakwiye gukomereza muri uwo murongo.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 mu bikorwa by’Inama Mpuzamahanga ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP 29) iri kubera i Baku muri Azerbaijan.
Ni mu kiganiro yatangiye mu nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Measuring the Green Wealth of Africa”, yayobowe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso ari kumwe na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina.
Perezida Kagame yibukije ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bikwiye kuba ingamba zihuriweho, by’umwihariko nk’Umugabane wa Afurika.
Yagize ati “Nk’uko duteraniye muri COP 29, Afurika ifite intego imwe: Gushimangira aho duhagaze nk’abafite uruhare runini mu guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe. Gusa kutabasha kugera ku nkunga y’ubushobozi, biracyari imbogamizi ikomeye.”
Yakomeje agira ati “Ibyagiye bisezeranywa gukorwa mu nama zabanje, byagiye bihera mu magambo bidashyizwe mu bikorwa, kandi ntihabeho no kubazwa inshingano. Ibi ntibishobora gukomeza kwihanganirwa.”
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika ugira uruhare ruto mu guteza ibibazo bihungabanya ikirere ugereranyije n’indi Migabane, bityo ko ibyagiye bisezeranywa uyu Mugabane mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bikwiye kujya byubahirizwa.
U Rwanda nka kimwe mu Bihugu byagaragaje umuhate n’imbaraga mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, muri iyi nama ya COP 29 ruzagaragaza ibyo rwagezeho ndetse n’icyarufashije.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, yitezwemo kugaragaza aho intego zo guhangana n’imihindagurikire ziyemejwe zigeze, ndetse no gufatirwamo izindi ngamba.
RADIOTV10