Perezida Paul Kagame yashimiye abakunzi ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza ubwo bitabiraga umukino wahuje ikipe yabo na Espoir FC, bakaboneraho kwizihiza isabukuru ye.
Umukino wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, wahuriranye n’isabukuru ya Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 65.
Rayon Sports yahuye na Espoir FC kuri Stade ya Kigali ya Nyamirambo, yanaboneyeho kwizihiza isabukuru y’Umukuru w’Igihugu aho abakunzi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe baje babyiteguye, bakagaragariza Umukuru w’Igihugu ko bishimiye isabukuru ye.
Kuri uwo munsi, mbere yuko umukino utangira, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabanje kunyura imbere y’abafana b’iyi kipe afite ifoto nziza ya Perezida Paul Kagame, yanditseho ko bamwifuriza isabukuru nziza, abafana na bo mu ijwi ryo hejuru, bakoma amashyi bishimiye iki gikorwa.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamutumye ku bakunzi ba Rayon Sports.
Yagize ati “Kuri Gikundiro: Aba-Rayon, Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yantumye kubwira aba Rayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”
Umukuru w’u Rwanda kandi kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Mu butumwa bwe, Perezida Paul Kagame yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire byimazeyo buri wese wanyifurije isabukuru nziza.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyo yagiye ageza ku Banyarwanda, yabigezeho kubera bo ndetse no mu bufatanye bwe n’Abanyarwanda.
RADIOTV10