Perezida Paul Kagame avuga ko kuba umuyobozi yateshuka agakora ikosa rimwe ari ibisanzwe nk’ikiremwamuntu, ariko ko iyo arisubiyemo kenshi, biba byabaye indwara iba igomba gushakirwa umuti.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batatu bari mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.
Aba bayobozi barahiye none, ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Uwimana ConsolĂ©e, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango batari babashije kurahirira rimwe n’abagize Guverinoma nshya ubwo iheruka kujyaho, kuko bari mu zindi nshingano, ndetse na Yves Iradukunda uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.
Perezida Kagame avuga kurahira nk’uku bihoraho, ariko hari ibyo abantu bakwiye guhora bibukiranya, nko kurebera hamwe ibyatuma abantu bakora inshingano zabo neza.
Ati “Ugomba kuba wumva neza iyo nshingano n’uburemere bwayo, ubwo ni byo dukorera Abanyarwanda, dukorera Igihugu, ubwo natwe turimo, ariko ntabwo ari twe twikorera, dukora kugira ngo tugeze byinshi ku bandi, ariko iyo byinshi byagezweho ubwo na we uba urimo, ntabwo abantu bahabwa inshingano kugira ngo birebe.”
Hari kandi n’ubumenyi, abantu bakaba bafite ubumenyi bubafasha gukora inshingano zabo, ariko ko na bwo bugomba kugira icyo bujyana nab wo.
Ati “Akenshi rero bikunda kuvanga, abantu bakibwira ko iyo ufite ubumenyi biba bihagije, ntabwo ari byo, hagomba kuba harimo wa mutima ugukoresha, ukoresha ibiri inyuma y’ubwo bumenyi kugira ngo wuzuze za nshingano z’ibanze.”
Perezida Kagame avuga ko kuba umuntu yagira ubumenyi n’ubushake bidahagije, kuko iyo umuntu ashyize imbere ibyo, birangira yirebyeho, kandi aba yarashyiriweho gukorera Abanyarwanda.
Umukuru w’u Rwanda avuga ko nubwo izi mpanuro zivugwa kenshi, hari abakomeza kutuzuza neza inshingano zabo, ariko kandi n’ababibazwa na bo batajya babura kugaragara.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri aba batatu barahiye none, harimo babiri basanzwe bari muri izi nshingano, mu gihe undi umwe Iradukunda Yves yahinduriwe inshingano, kuko yakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, akaba yaragizwe Umunyamabanga wa Leta.
Yavuze ko Minisiteri zikoramo aba bayobozi, iy’Ingabo, iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndetse n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ziri mu by’ibanze bishyizwe imbere n’Igihugu, bityo ko abari muri izi nshingano bakwiye kumva uburemere bwazo.
Ati “Ni byo bigize ibyo dukora byinshi, hafi byose bishingiye kuri ibyo bitatu, nagira ngo nibutse abamaze kurahira ari Marizamunda, ari Uwimana, ari Iradukunda, kurahira ntabwo ari umuhango gusa, ugira utya ugahita ariko ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana na wo.”
Â
Ikosa risubiwemo kenshi riba ryabaye uburwayi
Perezida Kagame kandi yibukije aba bayobozi n’abandi bose bazisanzwemo ko bakwiye kumva ko mu mirimo no mu buzima busanzwe abantu bashobora guteshuka bagakora ikosa, ariko ko ikosa ryabaye rimwe ritagomba gusubirwamo.
Ati “Iyo usubiyemo amakosa kenshi, icyo kiba cyabaye ikindi kibazo, iba yabaye indwara igomba gushakirwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ntabwo abantu baberaho gukora amakosa ariko bakora amakosa, ariko bakora amakosa bakayamenya, bakagira isomo bayavanamo bagatera intambwe bagana imbere.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yibukije ko abantu bashobora no kwirinda no gukora n’iryo kosa kabone n’iyo ryaba rimwe.
Ati “Abantu bashobora kubyirinda, dukwiye kubyirinda, kubera ko tuzi inyungu zabyo ko zikwiriye kuba zigera ku Banyarwanda bose.”
Perezida Kagame kandi yasabye aba bayobozi barahiye kimwe n’abasanzwe mu nshingano kumva neza iyi mirongo yo kwirinda amakosa, kandi abizeza kuzakorana na bo, ariko ko abazagaragaraho ayo makosa batazihanganirwa
Ati “Igisigaye ni ukurwana namwe n’icyaba kibarimo, ndabibwira benshi banyuze aha, ibibazo byinshi ntibituruka hanze, ibibazo byinshi ni twe biturukamo, iyo utarwanye n’ikibazo kikurimo ngo ugitsinde bihora ari urujya n’uruza ku byo nahereyeho mvuga, bigatuma bidatera umuntu umwe gusa ikibazo, ahubwo kubera ko ufite inshingano bigatera ikibazo abandi Banyarwanda cyangwa Igihugu cyose.”
Umukuru w’u Rwanda yibukije aba bayobozi ko iyo bakoze neza kandi bagakorana, umusaruro wigaragaza, ukageza ku iterambere ry’Igihugu n’abagituye bose.
RADIOTV10