Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba umuyobozi yateshuka agakora ikosa rimwe ari ibisanzwe nk’ikiremwamuntu, ariko ko iyo arisubiyemo kenshi, biba byabaye indwara iba igomba gushakirwa umuti.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batatu bari mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

Aba bayobozi barahiye none, ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Uwimana ConsolĂ©e, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango batari babashije kurahirira rimwe n’abagize Guverinoma nshya ubwo iheruka kujyaho, kuko bari mu zindi nshingano, ndetse na Yves Iradukunda uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

Perezida Kagame avuga kurahira nk’uku bihoraho, ariko hari ibyo abantu bakwiye guhora bibukiranya, nko kurebera hamwe ibyatuma abantu bakora inshingano zabo neza.

Ati “Ugomba kuba wumva neza iyo nshingano n’uburemere bwayo, ubwo ni byo dukorera Abanyarwanda, dukorera Igihugu, ubwo natwe turimo, ariko ntabwo ari twe twikorera, dukora kugira ngo tugeze byinshi ku bandi, ariko iyo byinshi byagezweho ubwo na we uba urimo, ntabwo abantu bahabwa inshingano kugira ngo birebe.”

Hari kandi n’ubumenyi, abantu bakaba bafite ubumenyi bubafasha gukora inshingano zabo, ariko ko na bwo bugomba kugira icyo bujyana nab wo.

Ati “Akenshi rero bikunda kuvanga, abantu bakibwira ko iyo ufite ubumenyi biba bihagije, ntabwo ari byo, hagomba kuba harimo wa mutima ugukoresha, ukoresha ibiri inyuma y’ubwo bumenyi kugira ngo wuzuze za nshingano z’ibanze.”

Perezida Kagame avuga ko kuba umuntu yagira ubumenyi n’ubushake bidahagije, kuko iyo umuntu ashyize imbere ibyo, birangira yirebyeho, kandi aba yarashyiriweho gukorera Abanyarwanda.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko nubwo izi mpanuro zivugwa kenshi, hari abakomeza kutuzuza neza inshingano zabo, ariko kandi n’ababibazwa na bo batajya babura kugaragara.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri aba batatu barahiye none, harimo babiri basanzwe bari muri izi nshingano, mu gihe undi umwe Iradukunda Yves yahinduriwe inshingano, kuko yakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, akaba yaragizwe Umunyamabanga wa Leta.

Yavuze ko Minisiteri zikoramo aba bayobozi, iy’Ingabo, iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndetse n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ziri mu by’ibanze bishyizwe imbere n’Igihugu, bityo ko abari muri izi nshingano bakwiye kumva uburemere bwazo.

Ati “Ni byo bigize ibyo dukora byinshi, hafi byose bishingiye kuri ibyo bitatu, nagira ngo nibutse abamaze kurahira ari Marizamunda, ari Uwimana, ari Iradukunda, kurahira ntabwo ari umuhango gusa, ugira utya ugahita ariko ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana na wo.”

 

Ikosa risubiwemo kenshi riba ryabaye uburwayi

Perezida Kagame kandi yibukije aba bayobozi n’abandi bose bazisanzwemo ko bakwiye kumva ko mu mirimo no mu buzima busanzwe abantu bashobora guteshuka bagakora ikosa, ariko ko ikosa ryabaye rimwe ritagomba gusubirwamo.

Ati “Iyo usubiyemo amakosa kenshi, icyo kiba cyabaye ikindi kibazo, iba yabaye indwara igomba gushakirwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ntabwo abantu baberaho gukora amakosa ariko bakora amakosa, ariko bakora amakosa bakayamenya, bakagira isomo bayavanamo bagatera intambwe bagana imbere.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yibukije ko abantu bashobora no kwirinda no gukora n’iryo kosa kabone n’iyo ryaba rimwe.

Ati “Abantu bashobora kubyirinda, dukwiye kubyirinda, kubera ko tuzi inyungu zabyo ko zikwiriye kuba zigera ku Banyarwanda bose.”

Perezida Kagame kandi yasabye aba bayobozi barahiye kimwe n’abasanzwe mu nshingano kumva neza iyi mirongo yo kwirinda amakosa, kandi abizeza kuzakorana na bo, ariko ko abazagaragaraho ayo makosa batazihanganirwa

Ati “Igisigaye ni ukurwana namwe n’icyaba kibarimo, ndabibwira benshi banyuze aha, ibibazo byinshi ntibituruka hanze, ibibazo byinshi ni twe biturukamo, iyo utarwanye n’ikibazo kikurimo ngo ugitsinde bihora ari urujya n’uruza ku byo nahereyeho mvuga, bigatuma bidatera umuntu umwe gusa ikibazo, ahubwo kubera ko ufite inshingano bigatera ikibazo abandi Banyarwanda cyangwa Igihugu cyose.”

Umukuru w’u Rwanda yibukije aba bayobozi ko iyo bakoze neza kandi bagakorana, umusaruro wigaragaza, ukageza ku iterambere ry’Igihugu n’abagituye bose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Next Post

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.