Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze

radiotv10by radiotv10
24/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabwiye Polisi y’u Rwanda ko abaturage ari bo ba mbere bafatanya mu kuzuza inshingano zayo, yibutsa abayobozi bashya bayo barimo IGP Felix Namuhoranye ko uru rwego agiye kuyobora rugomba kubakemurira ibibazo byabo bijyanye n’umutekano.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 Ubwo yakiraga indaho z’Umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n’umwungirije, CP Vincent Sano.

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakomeza gukorwa ibishoboka kugira ngo uru rwego rukomeze kuzuza inshingano zarwo neza.

Perezida Paul Kagame avuga ko uru rwego rukorana n’abaturage, bityo ko na bo baba bakwiye kurufasha kuko inshingano zarwo zihura cyane n’abaturage.

Ati “Hari n’izindi nzego bafatanya ariko mbere na mbere bafatanya n’abaturage ubwabo kandi bakanabafasha, n’abaturage bakwiye kunganira Polisi, na yo mu nshingano zayo ikwiye gufatanya n’abaturage ikabafasha kubakemurira ibibazo bijyana n’umutekano.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko no ku ruhande rw’Igihugu, na cyo gifite inshingano zo guha ubushobozi Polisi y’u Rwanda burimo “ubw’ibikoresho, imbaraga, ubumenyi, amahugurwa; byo kugira ngo Polisi y’Igihugu ibashe kuzuza inshingano zayo neza.”

Avuga ko mu bushobozi bucye bw’Igihugu, haba hagomba kuboneka ubugomba gushyirwa muri Polisi y’u Rwanda, bityo ko aba bayobozi bashya baba bakwiye kuzuza neza inshingano zabo kuko ari mu nyungu z’Igihugu n’iz’abaturage.

Ati “Mu byo dukora byose no muri bicye dufite twibuka gusagurira cyangwa kugenera ibyangombwa bishoboka muri ibyo bicye Polisi kugira ngo ibashe gukora ako kazi kayo.”

Yabwiye aba bayobozi ba Polisi barahiye uyu munsi; ko bakwiye kuzirikana ko ubwo bushobozi bw’Igihugu buba bwashyize muri uru rwego, bagomba kubikoresha buzuza inshingano zabo “kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza. Icyo bivuze ni ukugira ngo izo nshingano zikwiye kubahirizwa uko bikwiye.”

Akomeza agira ati “Iyo bitageze gutyo na bo bagira uko babibazwa ariko sinibwira ko bigomba kugera aho, cyane cyane iyo bumva ubwo buremere bw’izo nshingano ku bireba abaturage.”

Yavuze ko uretse kuba yabibwiye aba bayobozi ba Polisi ariko ari n’ubutumwa bugenewe abandi bayobozi mu nzego zose zaba ari mu mutekano mu butabera no mu majyambere.

Ati “Ni ko bikwiriye kugenda, nta kubinyura ku ruhande, nta nzira umuntu yakwishakishiriza ngufi, cyane cyane ibyo biba ari uko umuntu yitekerezaho kuruta uko gutekereza inshingano.”

Yavuze ko iyo habaye umuhango nk’uyu uba unakwiye kwibutsa abandi bayobozi ko babereyeho abaturage bityo bakarushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo.

IGP mushya DCG Felix Namuhoranye
Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 19 =

Previous Post

Andi mafoto y’ubwuzu: Perezida Kagame n’umwuzukuru bishimye

Next Post

IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.