Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze

radiotv10by radiotv10
24/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabwiye Polisi y’u Rwanda ko abaturage ari bo ba mbere bafatanya mu kuzuza inshingano zayo, yibutsa abayobozi bashya bayo barimo IGP Felix Namuhoranye ko uru rwego agiye kuyobora rugomba kubakemurira ibibazo byabo bijyanye n’umutekano.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 Ubwo yakiraga indaho z’Umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n’umwungirije, CP Vincent Sano.

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakomeza gukorwa ibishoboka kugira ngo uru rwego rukomeze kuzuza inshingano zarwo neza.

Perezida Paul Kagame avuga ko uru rwego rukorana n’abaturage, bityo ko na bo baba bakwiye kurufasha kuko inshingano zarwo zihura cyane n’abaturage.

Ati “Hari n’izindi nzego bafatanya ariko mbere na mbere bafatanya n’abaturage ubwabo kandi bakanabafasha, n’abaturage bakwiye kunganira Polisi, na yo mu nshingano zayo ikwiye gufatanya n’abaturage ikabafasha kubakemurira ibibazo bijyana n’umutekano.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko no ku ruhande rw’Igihugu, na cyo gifite inshingano zo guha ubushobozi Polisi y’u Rwanda burimo “ubw’ibikoresho, imbaraga, ubumenyi, amahugurwa; byo kugira ngo Polisi y’Igihugu ibashe kuzuza inshingano zayo neza.”

Avuga ko mu bushobozi bucye bw’Igihugu, haba hagomba kuboneka ubugomba gushyirwa muri Polisi y’u Rwanda, bityo ko aba bayobozi bashya baba bakwiye kuzuza neza inshingano zabo kuko ari mu nyungu z’Igihugu n’iz’abaturage.

Ati “Mu byo dukora byose no muri bicye dufite twibuka gusagurira cyangwa kugenera ibyangombwa bishoboka muri ibyo bicye Polisi kugira ngo ibashe gukora ako kazi kayo.”

Yabwiye aba bayobozi ba Polisi barahiye uyu munsi; ko bakwiye kuzirikana ko ubwo bushobozi bw’Igihugu buba bwashyize muri uru rwego, bagomba kubikoresha buzuza inshingano zabo “kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza. Icyo bivuze ni ukugira ngo izo nshingano zikwiye kubahirizwa uko bikwiye.”

Akomeza agira ati “Iyo bitageze gutyo na bo bagira uko babibazwa ariko sinibwira ko bigomba kugera aho, cyane cyane iyo bumva ubwo buremere bw’izo nshingano ku bireba abaturage.”

Yavuze ko uretse kuba yabibwiye aba bayobozi ba Polisi ariko ari n’ubutumwa bugenewe abandi bayobozi mu nzego zose zaba ari mu mutekano mu butabera no mu majyambere.

Ati “Ni ko bikwiriye kugenda, nta kubinyura ku ruhande, nta nzira umuntu yakwishakishiriza ngufi, cyane cyane ibyo biba ari uko umuntu yitekerezaho kuruta uko gutekereza inshingano.”

Yavuze ko iyo habaye umuhango nk’uyu uba unakwiye kwibutsa abandi bayobozi ko babereyeho abaturage bityo bakarushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo.

IGP mushya DCG Felix Namuhoranye
Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Andi mafoto y’ubwuzu: Perezida Kagame n’umwuzukuru bishimye

Next Post

IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

Related Posts

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umurambo w’umugabo utamenyekana imyirondoro, wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi ku gice cyo mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu...

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

by radiotv10
13/11/2025
0

In Conakry, Guinea, President Paul Kagame chaired the 12th Smart Africa Board Meeting, bringing together African leaders and key partners...

IZIHERUKA

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi
MU RWANDA

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.