Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yo kuba hari igice cy’Abanyarwanda bigeze kumara igihe kinini ari impunzi na we ubwe yamazemo imyaka 24, ari yo atuma iki Gihugu cyarafashe iya mbere mu kwita ku mibereho y’impunzi atari uko gifite ibya mirenge.

Mu cyumweru gishize Guverinoma y’u Rwanda yemeje mu buryo budasubirwaho ko ukwezi kwa 8/2025 kwasize iki Gihugu cyakiriye abaturage barindwi boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abantu 250 bagomba koherezwa mu Rwanda bavuye muri iki Gihugu.

Mbere y’amasezerano u Rwanda rwagiranye na US, muri 2022 iki Gihugu cyanagaragaje ko cyiteguye kwakira abanyamahanga bari koherezwa n’u Bwongereza, ariko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyahagaritse aya masezerano atashyirwa mu bikorwa.

Na none kandi u Rwanda rusanzwe rwakira izindi mpunzi zituruka muri Libya kugira ngo zize kuhategerereza Ibihugu bizazakira, ziza zisanga izindi zihamaze imyaka myinshi zahunze u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame avuga ko kuba u Rwanda rwarafashe iya mbere muri gahunda zigamije gutabara impunzi, bifitanye isano n’amateka y’iki Gihugu.

Yagize ati “Iyi ni gahunda ikomoka ku mateka twize nk’Igihugu. Twize amasomo menshi. Njyewe mubona hano imbere yanyu; nabaye mu buhunzi imyaka 24. Nabaga mu nkambi y’impunzi, ku bw’ibyo numva uburemere bwabyo.

Ni yo mpamvu dushobora gutanga umusanzu wacu mu gukemura ikibazo cy’abantu bahunga; mu mikoro yacu adahagije, turacyagerageza kugira icyo dukora.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagera ku rwego rwo kwirukanwa; baba baragiye basa n’abahunga ibibazo byugarije Ibihugu bakomokamo, aboneraho gusaba byumwihariko urubyiruko kudahunda ibibazo ahubwo rugatanga umusanzu warwo mu kubishakira umuti.

Ati “Iyo hari ibibazo mu Gihugu mbona urubyiruko rwihutira kujya mu mahanga nko mu Bihugu by’i Burayi, Canada, Leta Zunze Ubumwe za America n’ahandi. Icya mbere mu Bihugu byose haba ibibazo, wenda Umugabane wacu ushobora kuba ufite ibibazo byinshi kurenza abandi, ariko buriya twakabaye dushyira imbaraga mu kubikemura aho kubihunga.

Ubutumwa bworoshye ku rubyiruko ni ukubasaba ko mwareka guhunga ibibazo, kuko n’aho muhungira muzahasanga ibibazo bishobora no kuba ari byinshi, byumwihariko igihe bazaba bagusubije aho waturutse.”

Iyi gahunda y’u Rwanda yo kugira ubushake mu gushakira umuti ibibazo by’ubuhunzi, ishimwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Flippo Grandi nk’uko yabitangarije mu Karere ka Rubavu mu cyumweru gishize.

Nyuma y’amasaha macye aganiriye na Perezida Kagame, uyu Muyobozi wa UNHCR, Grandi yagize ati “Ndamushimira ku bwa politike nziza ireba impunzi. U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi ijana na mirongo ine baturuka mu Bihugu bya Repubulioka Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, kandi politike ibagenga ni nziza.”

Muri Kanama (08) umwaka ushize wa 2024; mu Rwanda habarurwaga impunzi 134 272, aho 60% byazo, ari abaturutse muri DRC, abandi baturutse mu Burundi.

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere ubwo yatangaga ikiganoro i Dakar muri Senegal

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − two =

Previous Post

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Next Post

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.