Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yo kuba hari igice cy’Abanyarwanda bigeze kumara igihe kinini ari impunzi na we ubwe yamazemo imyaka 24, ari yo atuma iki Gihugu cyarafashe iya mbere mu kwita ku mibereho y’impunzi atari uko gifite ibya mirenge.
Mu cyumweru gishize Guverinoma y’u Rwanda yemeje mu buryo budasubirwaho ko ukwezi kwa 8/2025 kwasize iki Gihugu cyakiriye abaturage barindwi boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abantu 250 bagomba koherezwa mu Rwanda bavuye muri iki Gihugu.
Mbere y’amasezerano u Rwanda rwagiranye na US, muri 2022 iki Gihugu cyanagaragaje ko cyiteguye kwakira abanyamahanga bari koherezwa n’u Bwongereza, ariko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyahagaritse aya masezerano atashyirwa mu bikorwa.
Na none kandi u Rwanda rusanzwe rwakira izindi mpunzi zituruka muri Libya kugira ngo zize kuhategerereza Ibihugu bizazakira, ziza zisanga izindi zihamaze imyaka myinshi zahunze u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame avuga ko kuba u Rwanda rwarafashe iya mbere muri gahunda zigamije gutabara impunzi, bifitanye isano n’amateka y’iki Gihugu.
Yagize ati “Iyi ni gahunda ikomoka ku mateka twize nk’Igihugu. Twize amasomo menshi. Njyewe mubona hano imbere yanyu; nabaye mu buhunzi imyaka 24. Nabaga mu nkambi y’impunzi, ku bw’ibyo numva uburemere bwabyo.
Ni yo mpamvu dushobora gutanga umusanzu wacu mu gukemura ikibazo cy’abantu bahunga; mu mikoro yacu adahagije, turacyagerageza kugira icyo dukora.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagera ku rwego rwo kwirukanwa; baba baragiye basa n’abahunga ibibazo byugarije Ibihugu bakomokamo, aboneraho gusaba byumwihariko urubyiruko kudahunda ibibazo ahubwo rugatanga umusanzu warwo mu kubishakira umuti.
Ati “Iyo hari ibibazo mu Gihugu mbona urubyiruko rwihutira kujya mu mahanga nko mu Bihugu by’i Burayi, Canada, Leta Zunze Ubumwe za America n’ahandi. Icya mbere mu Bihugu byose haba ibibazo, wenda Umugabane wacu ushobora kuba ufite ibibazo byinshi kurenza abandi, ariko buriya twakabaye dushyira imbaraga mu kubikemura aho kubihunga.
Ubutumwa bworoshye ku rubyiruko ni ukubasaba ko mwareka guhunga ibibazo, kuko n’aho muhungira muzahasanga ibibazo bishobora no kuba ari byinshi, byumwihariko igihe bazaba bagusubije aho waturutse.”
Iyi gahunda y’u Rwanda yo kugira ubushake mu gushakira umuti ibibazo by’ubuhunzi, ishimwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Flippo Grandi nk’uko yabitangarije mu Karere ka Rubavu mu cyumweru gishize.
Nyuma y’amasaha macye aganiriye na Perezida Kagame, uyu Muyobozi wa UNHCR, Grandi yagize ati “Ndamushimira ku bwa politike nziza ireba impunzi. U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi ijana na mirongo ine baturuka mu Bihugu bya Repubulioka Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, kandi politike ibagenga ni nziza.”
Muri Kanama (08) umwaka ushize wa 2024; mu Rwanda habarurwaga impunzi 134 272, aho 60% byazo, ari abaturutse muri DRC, abandi baturutse mu Burundi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10