Saturday, November 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abayobozi 10 barimo abazize ibinyuranyije n’ihame-ngenga ry’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
09/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yirukanye abayobozi 10 barimo abazize ibinyuranyije n’ihame-ngenga ry’Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi 10 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru n’Abayobozi b’Uturere dutatu two muri iyi Ntara, birukaniwe impamvu zo kutuzuza inshingano zabo, cyane cyane kunanirwa gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, nyuma y’uko muri iyi Ntara habereye ibiro byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono.”

Iyirukanwa ry’aba bayobozi rikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu masaha akuze yo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iri tangazo riterura rigira riti “Nyuma y’isesengura rimaze gukorwa, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho, None ku wa 08 Kanama, abayobozi bakurikirana bakuwe mu mirimo:”

Abakuwe mu mirimo, ni Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaguru, aho yahise asimburwa by’agateganyo na Nzabonimpa Emmanuel.

Hirukanywe kandi abayobozi mu Karere ka Musanze, barimo Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’Akarere, wahise asimburwa by’agateganyo na Bizimana Hamiss, hirukanwa Kamanzi Axele wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage.

Abandi bahagaritswe ni Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Muzabyimana Francois wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

Muri aka Karere ka Musanze, ni ho habereye ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’, ryamaganywe by’umwihariko n’Umuryango RPF-Inkotanyi wagaragaje ko iki gikorwa kidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iki gikorwa cyanagarutsweho cyane, cyatumye uwari Umuyobozi Wungirije w’aka Karere ka Musanze ushinze Iterambere ry’Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yegura.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa 08 Kanama mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, rigaragaza ko hirukanywe kandi abandi bayobozi barimo abo mu Karere ka Gakenke, nka Nizeyimana Jean Mari Vianney wari Umuyobozi w’aka Karere, wahise asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aime Francois.

Hahagaritswe kandi Nsanzabandi Rushemeza Charles wari umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange, Kalisa Ngirumpatse Justin wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, na Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

Naho mu Karere ka Burera, hahagaritswe Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere, wahise asimburwa by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.

Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yahagaritswe
Na Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Ndetse na Kamanzi Axele wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + five =

Previous Post

S.Africa: Hadutse imyigaragambyo idasanzwe yanasize agahinda kuri bamwe

Next Post

Ubanza ndi kurota!!: Ifoto ifite ibisobanuro by’ibyishimo gusa gusa

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo...

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza...

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubanza ndi kurota!!: Ifoto ifite ibisobanuro by’ibyishimo gusa gusa

Ubanza ndi kurota!!: Ifoto ifite ibisobanuro by’ibyishimo gusa gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.