Perezida Paul Kagame ari i Addis Ababa muri Ethiopia yitabiriye imirimo y’Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izaberamo ibiganiro binyuranye birimo n’ibizagaruka ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame yageze Addis Ababa.
Umukuru w’u Rwanda yitabiriye imirimo y’Inteko Rusange isanzwe ya 36 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika.
Iyi Nteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange Nyafurika, dore ko iyi Nteko inafite insanganyamatsiko igira iti “Umwaka w’Isoko Rusange Nyafurika, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rihuriweho na Afurika.”
Iri soko rusange nyafurika ryanatangiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bw’igerageza, aho bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byatangiye gukorerwamo igerageza ry’iri soko, birimo n’u Rwanda.
Mu mirimo y’iyi nteko kandi, hateganyijwe n’ibiganiro bizibanda ku ngingo zinyuranye birimo ibigamije gukomeza politiki zo kuzamura iterambere ry’umugabane wa Afurika ndetse n’abayituye.
Hazanaba ibiganiro bizibanda ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizanitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Hazanaba n’Ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bizongera kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro inyuranye yagiye ifatirwa mu nama zitandukanye zirimo iz’i Luanda muri Angola ndetse n’i Nairobi muri Kenya, zose zari zigamije gushakira amahoro DRC.
RADIOTV10