Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Macron yabwije Tshisekedi ukuri kuryana mu kiganiro cyavuzwemo ibitatekerezwaga

radiotv10by radiotv10
04/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Macron yabwije Tshisekedi ukuri kuryana mu kiganiro cyavuzwemo ibitatekerezwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiye ubutegetsi bw’iki Gihugu guhagarika guhora bwegeka ibibazo ku mahanga kuko atari shyashya ahubwo ko ari bwo bwananiwe gukemura ibibazo byugarije iki Gihugu kuva mu 1994.

Perezida Emmanuel Macron yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru aho yari kumwe na mugenzi we Felix Tshisekedi.

Muri iki kiganiro cyakurikiye ibiganiro byo mu muhezo byahuje aba Bakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Tshisekedi nkuko bisanzwe yongeye gushinja u Rwanda ko ari rwo kibazo, asaba ko rugomba gufatirwa ibihano.

Perezida Emmanuel Macron kandi yabajijwe n’umwe mu banyamakuru b’Igitangazamakuru cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo ubutegetsi bw’Igihugu cye buteganya gukora ngo kuko bufite uruhare mu bibazo biri muri iki Gihugu cya Congo.

Uyu munyamakuru yavuze ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gufasha abagize umutwe wa FDLR kwinjira muri Congo none uyu mutwe washinzwe n’aba bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda, bamaze kwivugana Abanyekongo barenga miliyoni 10.

Emmanuel Macron yavuze ko yiteguye gushyiraho komisiyo izakora ubucukumbuzi kuri ibi bishinjwa u Bufaransa kugira ngo bunagire icyo bukora.

Icyakora yagaragaje ko ibibazo by’umutekano mucye byabaye akarande mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishinze imizi ku butegetsi bw’iki Gihugu bunaniwe.

Yagavuze ko kuva mu 1994 muri iki Gihugu cya Congo havutse imitwe myinshi yitwaje intwaro ariko ubutegetsi bwacyo nabwo bukaba bwararanzwe no kudashobora.

Ati “Ntabwo ari ikibazo cy’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga uko. Ntimwabashije kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, yaba mu rwego rwa gisirikare, yaba urw’umutekano ndetse n’ubuyobozi, ibyo ni ukuri.”

Yakomeje agira ati “Ntimukwiye guhora mushaka impamvu zituruka hanze mushinja abandi ibibazo. Mumaze igihe kinini mu bihe nk’ibi byahitanye ubuzima bw’abagera muri za miliyoni tutagomba kwirengagiza. Abafite uruhare rwo kubihagarika ba mbere ni hano ntabwo ari u Bufaransa.”

Muri iki kiganiro kandi hagaragayemo igisa nko kudahuza hagati ya Perezida Emmanuel Macron na Felix Tshisekedi bageze aho bacana mu ijambo ubwo umwe yavugaga ibyo atumva kimwe n’undi.

Perezida Macron waraye ageze i Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, yageze muri DRC nyuma yuko bamwe mu Banyekongo biraye mu mihanda bamagana uruzinduko rwe, aho bamushinjaga kuba Igihugu cye ngo ari inshuti y’u Rwanda bityo ko ngo ntaho bitandukaniye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 13 =

Previous Post

Perezida Macron yasesekaye muri DRCongo yakirwa bidasanzwe

Next Post

N’amarira bayabuze: Ibyabaye kuri ManUnited byatumye abafana bayo babura ayo bacira n’ayo bamira

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
N’amarira bayabuze: Ibyabaye kuri ManUnited byatumye abafana bayo babura ayo bacira n’ayo bamira

N’amarira bayabuze: Ibyabaye kuri ManUnited byatumye abafana bayo babura ayo bacira n’ayo bamira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.