Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin umaze amezi umunani ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, yongeye kugirira uruzinduko hanze y’Igihugu cye, ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho ava yerecyeza muri Saudi Arabia.
Perezida Putin yageze i Abu Dhabi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, aho agiye mu ruzinduko rw’akazi, agomba guhuriramo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, Yury Ushakov yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baza kugirana ibiganiro bari kumwe n’abayobozi mu nzego ku mpande zombi, ubundi bakaza kugirana ibiganiro byo mu muhezo.
Biteganyijwe kandi ko Putin nasoza uruzinduko rwe i Abu Dhabi, aza gukomereza urugendo rwe muri Saudi Arabia n’ubundi kuri uyu wa Gatatu.
Biteganyijwe kandi ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aza kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Saudi Arabia ndetse n’Igikomangoma Mohammed bin Salman Al Saud.
Yury Ushakov yavuze ko Perezida w’u Burusiya, agiye yitwaje impano ashyiriye Abakuru b’Ibihugu bazamwakira nk’ikimenyetso cy’umucuro w’Igihugu. Putin yaherukaga gusura UAE na Saudi Arabia mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Putin akoze uru ruzinduko mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, yashyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) impapuro zo kumuta muri yombi, kubera ibyaha akekwaho birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’urugamba yashoje muri Ukraine.
RADIOTV10