Perezida William Ruto wa Kenya, ubwo yari mu nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya COMESA, yavuze ko ubucuruzi no guhahirana mu Bihugu bigize Afurika, bikizitirwa n’umusaruro udahagije, ndetse n’ibikorwa remezo bikiri hasi, agaragaza ibikwiye gukorwa.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu Nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isokoro Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), yabereye i Bujumbura mu Burundi.
Muri iyi nama hagaragajwe ko mu myaka 30 ishize uyu Muryango ubayeho; ubucuruzi bw’Ibihugu biwugize buri ku rugero rwa 10%, ndetse hanafatwa ingamba zo gushaka uburyo iki gipimo cyazamuka.
Hagaragajwe kandi ko iri soko rigizwe n’abantu bangana na miliyoni 640, imbumbe y’ubukungu bwaryo ingana na miliyari 1 000 USD. Ariko ubucuruzi bakorana hagati yabo bungana na miliyari 14 USD, Ibyo bikaba bingana na 10% y’ubucuruzi bwose ibi bihugu bikora, nyamara ibyo bohereza hanze y’uyu muryango bifite agaciro ka miliyari 219 USD.
Perezida Zambia, Hakainde Hichilema yagize ati “Buri gihe iyo dutekereje ishoramari riva hanze; ntabwo dutekereza ku baturanyi bacu, duhita twishyiramo Abanyaburayi, Asia na America.
Tugomba gutekereza kuri iki kibazo. Birasanzwe kandi birumvikana neza ko tugomba gutekereza ku baturanyi bacu mbere yo kujya kure. Dufite ubutunzi bwinshi mu Bihugu byacu, ariko ntitububyaza umusaruru uko bikwiye, nyamara inyungu zabyo ku bukungu zirigaragaza ntibisaba kuzisobanura.”
Perezida wa Kenya Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yavuze ko imikoranire y’Ibihugu byo muri uyu Muryango n’ibyo muri Afurika, igorwa n’ingingo ebyeri z’ingenzi.
Yagize ati “Ikibazo tugira mu bucuruzi hagati y’uyu Muryango wa COMESA ndetse no ku Mugabane wa Afurika muri rusange; ni uko tudafite ibyo ducuruza. Ni ngombwa kubaka ubushobozi bwo kubona umusaruro, tukita cyane ku buhinzi. Ikindi ni ibikorwa remezo; dukeneye kongera ibikorwa remezo by’ingufu bikazigeza mu Bihugu byacu.”
Yakomeje atanga urugero ku Gihugu cye, ati “Nk’ubu muri Kenya dufite ingufu nyinshi ziva ku izuba, n’iziva ku muyaga, ibyo bizatuma izo ngufu zidufasha mu guteza imbere inganda, kongerera agaciro umusaruro w’ibyo dukorera mu Bihugu byacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), Amb. Claver Gatete yasabye Ibihugu bigize uyu Muryango wa COMEZA gushyira imbere imikoranire n’indi miryango y’ubukungu, kuko byazatuma barushaho gutera imbere.
Yagize ati “Ntawakwirengagiza umusaruro w’ibiganiro byabaye hagati ya COMESA, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na SADEC bigamije imikoranire. Inyungu zabyo ntizigereranywa ku iterambere ry’Umugabane wa Africa. Iyi miryango itatu yihariye 60% y’umusaruro mbumbe w’Umugabane wa Afurika. Ibihugu bine muri bitanu bikomeye mu bukungu bwa Afurika; ari byo Misiri, Ethiopia, Kenya na Afurika y’Epfo biri muri iyi miryango itatu. Tugomba no kwibuka ko 80% by’ubucuruzi bukorwa muri Afurika; bukorerwa mu Muryango y’Ubukungu bw’Uturere, bityo rero gukorana n’indi miryango ntako bisa.”
Imibare igaragaza ko ubwiyongere bw’imikoranire mu bucuruzi bukiri hasi; kuko ibicuruzwa byo muri uyu muryango wa COMESA byoherezwa hanze yawo. Iyi mibare ishimangira ko muri 2020 ubucuruzi bwakozwe hagati y’ibi Bihugu 21 bwari bufite agaciro ka miliyari 10 USD, muri 2023 aka gaciro kagera kuri miliyari 14 USD. Bivuze ko mu myaka itatu ubu bucuruzi byihongereyeho ku rugero rwa 40%.
Ni mu gihe ibicuruzwa, ibi Bihugu byo muri COMESA byacuruje hanze y’uyu muryango byari bifite agaciro ka miliyari 100 USD muri 2020; bigera kuri miliyari 219 USD muri 2023.
David NZABONIMPA
RADIOTV10