Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byaba ari nko gushoza intambara.
Ni nyuma y’uko hashize Afurika y’Epfo by’umwihariko Perezida Cyril Ramaphosa yotswa Igtutu ngo agaragaze aho ahagaze ku ngingo yo guta muri yombi Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya.
Perezida Cyril Ramaphosa yashyize avuga ko guta muri mombi Putin ntaho byaba bitaniye no kumushozaho inambara.
Ni mu gihe biteganyijwe ko Perezida Putin azitabira Inama teganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo nyamara akaba yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yoni n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC.
Mu bihe byashize bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo, bagaragaje ko badashyigikiye ko Putin yazatabwa muri yombi ubwo azaba yaje muri iki Gihugu, mu gihe hari bamwe muri Guverinoma bavuga ko hakwiye kuzubahirizwa igiteganywa n’amategeko.
Perezida Ramaphosa yagaragaje ko Igihugu cye kiri kugerageza ubuhuza nu kibazo cy’u Burusiya na Ukraine, akavuga ko guta muri yombi Putini byaba ari ugusubiza inyuma intambwe imaze guterwa muri ubu buhuza.
Inama ihuza Ibihugu biri mu Muryango wa Brics, iteganyijwe kuba mu Kwezi gutaha kwa Kanama 2023, i Johannesburg, gusa kugeza n’ubu ntibiremezwa niba koko Putin azayitabira, gusa ari mu bahawe ubutumire.
Denyse Mbabazi MPAMBARA
RADIOTV10