Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, yatangaje ko yahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden, ibintu bitandukanye n’ibyo yari yarijeje Abanyamerika ko atazigera yivanga mu manza zerekeranye n’umuhungu we uherutse kwemera ibyaha bijyanye no kunyereza imisoro no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku cyumweru Tariki 01 Ukuboza 2024, Perezida Biden yagize ati “Uyu munsi, nshyize umukono ku mbabazi mpaye umuhungu wanjye Hunter. Umunsi wa mbere ninjira muri ibi biro, navuze ko ntazivanga mu byemezo bya Minisiteri y’Ubutabera, kandi narabikoze nubwo nagiye mbona umuhungu wanjye ashorwa mu manza zidafatika, ndetse agafatirwa ibihano mu buryo butanyuze mu mucyo.”
Biden yavuze imanza za Hunter zitari zikomeye, ahubwo ko zakomejwe n’uko ari umwana we, kandi ko ibyo bidakwiye.
Itangazo riha Hunter Biden imbabazi, rivuga ko yahawe imbabazi zuzuye, ndetse ko yagizwe umwere ku byaha yashinjwe hagati ya tariki 01 Mutarama 2014 kugeza ku ya 01 Ukuboza 2024.
Mu kwezi gushinze k’Ugushyingo 2024, Hunter Biden yahamijwe n’Urukiko ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano, no kugura intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe mu kwa Cyenda nabwo, yemeye ibyaha byo kunyereza imisoro y’asaga miliyoni 1,4 USD.
Byari biteganyijwe ko urubanza kuri ibyo byaha byashinjwaga Hunter Biden, ruzasomwa ku ya 16 Ukuboza 2024.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10