Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa America yafashe icyemezo ku muhungu kinyuranye n’ibyo yari yasezeranyije Abanyamerika

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wa America yafashe icyemezo ku muhungu kinyuranye n’ibyo yari yasezeranyije Abanyamerika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, yatangaje ko yahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden, ibintu bitandukanye n’ibyo yari yarijeje Abanyamerika ko atazigera yivanga mu manza zerekeranye n’umuhungu we uherutse kwemera ibyaha bijyanye no kunyereza imisoro no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku cyumweru Tariki 01 Ukuboza 2024, Perezida Biden yagize ati “Uyu munsi, nshyize umukono ku mbabazi mpaye umuhungu wanjye Hunter. Umunsi wa mbere ninjira muri ibi biro, navuze ko ntazivanga mu byemezo bya Minisiteri y’Ubutabera, kandi narabikoze nubwo nagiye mbona umuhungu wanjye ashorwa mu manza zidafatika, ndetse agafatirwa ibihano mu buryo butanyuze mu mucyo.”

Biden yavuze imanza za Hunter zitari zikomeye, ahubwo ko zakomejwe n’uko ari umwana we, kandi ko ibyo bidakwiye.

Itangazo riha Hunter Biden imbabazi, rivuga ko yahawe imbabazi zuzuye, ndetse ko yagizwe umwere ku byaha yashinjwe hagati ya tariki 01 Mutarama 2014 kugeza ku ya 01 Ukuboza 2024.

Mu kwezi gushinze k’Ugushyingo 2024, Hunter Biden yahamijwe n’Urukiko ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano, no kugura intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe mu kwa Cyenda nabwo, yemeye ibyaha byo kunyereza imisoro y’asaga miliyoni 1,4 USD.

Byari biteganyijwe ko urubanza kuri ibyo byaha byashinjwaga Hunter Biden, ruzasomwa ku ya 16 Ukuboza 2024.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 13 =

Previous Post

Uwafashwe yinjije mu Rwanda ibitemewe yari akuye muri Congo yatanze ibisobanuro

Next Post

Iby’ingenzi ku munyamakuru mushya wa RADIOTV10 uri mu bafite ubunararibonye bwihariye mu Rwanda

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi ku munyamakuru mushya wa RADIOTV10 uri mu bafite ubunararibonye bwihariye mu Rwanda

Iby’ingenzi ku munyamakuru mushya wa RADIOTV10 uri mu bafite ubunararibonye bwihariye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.