Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’Igihugu cy’igihangange yatangaje inkuru yari itegerejwe na benshi

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’Igihugu cy’igihangange yatangaje inkuru yari itegerejwe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Joe Biden yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’umwaka utaha, ahamagarira Abanyamerika kuzongera gushishoza bakamuhitamo.

Perezida Joe Biden yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ko agiye guhatanira manda ya kabiri, ku buryo Abanyamerika baramutse bamuhisemo yaguma muri White House.

Mu ijambo yatangaje bwatambutse mu buryo bw’amashusho, nyuma y’igihe butegerejwe n’Abanyamerika benshi ndetse n’abatuye Isi benshi, bibazaga niba Biden azongera kwiyamamaza.

Ubu butumwa bw’amashusho, bigaragara ko bwateguranywe ubuhanga, Biden atangira agaragaza ko intego ya Leta Zunze Ubumwe za America, ari ukwishyira ukizana (Freedom) kwa buri wese.

Ati “Ukwishyira ukizana kwa buri muntu ni imwe mu nkingi y’abo turi bo nk’Abanyamerika, nta kindi cyabiruta.”

Yakomeje avuga ko niba Abanyamerika bashaka gukomeza kurinda ihame rya Demokarasi, bagomba kuzongera kumutora.

Yavuze ko America izakomeza guharanira ko abantu bagira uburenganzira bungana, gukomeza kurinda umutekano w’Igihugu n’abagituye ndetse no kugabanya imisoro.

Yakomeje agaragaza ibyagezweho muri iyi manda ya mbere, ati “Ubwo nabaga Perezida mu myaka ine ishize, navuze ko tugomba kurwana urugamba rwo guharanira ubudahangarwa bwa America kandi n’ubu turacyarurimo. Ikibazo duhanganye na cyo ni ukwibaza niba mu myaka iri imbere tuzaba tugeze ku rwego rwo hejuru mu kwishyira ukizana cyangwa byaragabanutse.”

Yakomeje avuga kandi ko hakwiye kwibazwa niba bazakomeza gukomera ku ihame ryo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko atari we ufite igisubizo ahubwo ko gifitwe n’Abanyamerika, kandi ko badakwiye gutuma uru rugendo ruzamo igitotsi.

Ati “Ni yo mpamvu nifuza kongera kuziyamamaza kuko nzi America, ndabizi ko turi abantu beza kandi b’inyangamugayo…”

Perezida Joe Biden atangaje ko azongera kwiyamamaza, nyuma yuko na Donald Trump banahatanye mu matora y’ubushize na we aherutse kwemeza ko aziyamamaza. Ibigaragaza ko amatora ya Leta Zunze Ubumwe za America ashobora kuzongera gushyuha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Next Post

Andi makuru acukumbuye ku ntandaro y’itandukana ry’umuhanzi ukomeye mu Rwanda n’umugore bamaranye imyaka 2

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru acukumbuye ku ntandaro y’itandukana ry’umuhanzi ukomeye mu Rwanda n’umugore bamaranye imyaka 2

Andi makuru acukumbuye ku ntandaro y'itandukana ry’umuhanzi ukomeye mu Rwanda n’umugore bamaranye imyaka 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.