Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka ku bakinnyi bifuza kongeramo, n’imigambi bafite kugira ngo ikipe ikomeze guhatanira ibikombe.
Murenzi Abdallah uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Komite y’Inzibacyuho ya Rayon, yatangaje ko ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya, hagamijwe kongera imbaraga mu rugamba rwo guhatanira ibikombe byose Yaba mu bahungu ndetse n’abakobwa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Murenzi yemeje bahanze amaso ku kuzana umutoza mushya nk’umwe mu bazabafasha kuzana abakinnyi mu Kwa mbere.
Yagize ati “Turateganya ko bitarenze ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha Rayon sport izaba yasinyishije umutoza, nk’imwe mu ntwaro izadufasha kugura abakinnyi ndetse no gutwara ibikombe.”
Murenzi Abdallah yanagarutse ku bakinnyi iyi kipe yifuza kongeramo mu kwezi kwa mbere 2026, kugira ngo barusheho kunoza imikinire
Yagize ati “Rayon iri mu biganiro n’umuzamu dushaka ko azaza akaba ari we wa mbere, umukinnyi wo hagati w’ubwugarizi, undi wo ku ruhande rw’ibumoso, nimero 6 ndetse na rutahizamu ushobora guca ku ruhande.”
Murenzi Abdallah yavuze ko intego y’iyi kipe bashaka kubaka mu kwa mbere ariyo guhatanira ibikombe mu gihe cya vuba, cyane cyane ko Shampiyona ikirimo amahirwe, naho Igikombe cy’Amahoro kikaba kitaratangira.
Yagize ati “Ku bahungu, kimwe mu bikombe bihatanirwa turagishaka, byakunda tukabitwara byose kuko birashoboka. Shampiyona ntabwo duhagaze nabi, kandi abakinnyi twifuza tubongeramo badufasha gutwara iki gikombe.”
Mu bakinnyi bari kuvugwa bashobora kwinjira muri Rayon Sport , bivugwa ko kuri nimero 6 Rayon Sports yamaze kwerekeza amaso muri Burundi, kuvugisha Faustin Kitoko Likau, ukina muri Flambeau de Centre akaba akomoka muri DR Congo. Uyu musore ngo ni umwe mu bo ubuyobozi bubona bashobora kongereramo ku bakina hagati.
RADIOTV10











