Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko Isi ifite amahitamo, hagati y’amahoro cyangwa intambara, hagati y’ibiganiro cyangwa guhangana, hagati y’inyungu rusange n’inyungu za bamwe.
Xi Jinping yabitangaje ubwo yayoboraga ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’imyiyereko ya gisirikare yabereye i Beijing kuri uyu wa Gatatu, ari kumwe na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, mu kugaragaza ubufanye bw’ibi Bihugu ku rwego rutigeze rubaho.
Muri ibi birori byabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 ishize u Buyapani butsinzwe intambara ya Kabiri y’Isi, ntihagaragayemo abayobozi benshi b’Ibihugu by’u Burayi benshi, mu gihe Putin na Kim, bari abashyitsi b’imena, bamaze kuba abanzi ku Burengerazuba bw’Isi kubera intambara ya Ukraine.
Ibi birori byateguwe n’u Bushinwa hagamijwe kwerekana imbaraga za gisirikare no kwigaragaza mu bya dipolomasi.
Ibi biro byabaye mu gihe hari hamaze iminsi intambara y’ubucuruzi hagati u’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za America, yatangiye nyuma yaho ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bushyizeho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, mu gihe nabwo bwanenze imyitwarire idahwitse mu miyoborere, ibyahungabanyije umubano w’ibi Bihugu byombi.
Perezida Xi Jinping yabwiye abantu barenga ibihumbi 50 bari bateraniye ku kibuga cya Tiananmen ati “Uyu munsi, abantu ku isi bahagaze imbere y’amahitamo abiri; amahoro cyangwa intambara, ibiganiro cyangwa guhangana, inyungu rusange cyangwa inyungu z’umwe gusa. Abaturage b’u Bushinwa bo bahagaze ku ruhande rukwiye rw’amateka.”
Ibirori binogeye ijisho
Mu modoka ifunguye hejuru, Perezida Xi Jinping yagenzuye abasirikare ndetse n’ibikoresho bya gisirikare bigezweho birimo misile za hypersonic, drones zikorera mu mazi, ndetse n’izindi ntwaro zidasanzwe z’intambara.
Mu kirere Kajugujugu n’indege z’intambara zikoze amabendera manini, mu gihe ku butaka hari akarasisi k’ingabo kamaze iminota 70.
Yambaye ikote gakondo risa n’irya Mao Zedong, Xi yari yabanje kwakira abayobozi barenga 25 ku itapi itukura, harimo na Prabowo Subianto wa Indoneziya wari watunguye benshi kuba yagaragaye muri ibyo birori nubwo mu Gihugu cye hari imyigaragambyo ikomeye.
Yicaye hagati ya Putin na Kim, Xi yakomeje kuganira kenshi n’aba bayobozi bombi mu gihe ibihumbi by’abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare byanyuraga imbere yabo. Iyi ikaba ari na yo nshuro ya mbere aba bagabo batatu bayobora Ibihugu bikomeye ku isi, bagaragaye bari kumwe mu ruhame.
Nyuma y’aho, Putin yashimiye Kim mu biganiro yabereye muri State Guesthouse y’u Bushinwa, kubera ubutwari bw’abasirikare b’Abanya-Koreya mu ntambara yo muri Ukraine. Ndetse Kim uyobora Koreya ya Ruguru na we yahise avuga ko yiteguye gukora byose bishoboka ngo afashe u Burusiya.
Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social ubwo ibi birori byatangiraga, Perezida Trump wa America yibukije uruhare rw’Igihugu cye mu gufasha u Bushinwa kubona ubwigenge bwabwo ku Buyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Yongeraho ati “Mpaye intashyo Vladimir Putin na Kim Jong Un, mu gihe mwitegura gucura imigambi yo kurwanya Leta Zunze Ubumwe za America.”
Icyakora ibiro bya Perezida w’u Burusiya Kremlin byahise bisubiza ko Putin atari gucura imigambi yo kurwanya Leta Zunze Ubumwe za America, ahubwo bishimangira ko Trump yaba yari ari kwivugira mu buryo bwo gutera urwenya.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10