Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema; yagarutse ku ruzinduko yagiriye muri iki Gihugu akanasura agace k’ubukerarugendo karimo inyamaswa z’inkazi, aho yanakoze ku Gisamagwe, avuga ko atazabyibagirwa, mugenzi we na we avuga ko nyuma y’uru ruzinduko, abagenderera ako gace bahise biyongera.
Ni mu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, nyuma y’amasaha macye Perezida wa Zambia ageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, anitabiriyemo ihuriro ryiswe Fintech Forum riri kubera i Kigali ryiga ku ikoranabuhanga mu bigo by’imari.
Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yahaye ikaze Perezida Hakainde Hichilema ndetse n’itsinda ry’abayobozi bo mu Gihugu cye bazanye mu Rwanda.
Umwaka ushize muri Mata 2022, Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko muri Zambia, anasura agace k’ubukerarugendo ka Livingstone, aho yanagaragaye ari gukora ku nyamaswa y’inkazi y’igisamagwe.
Kuri uyu wa Kabiri, yagarutse kuri uru ruzinduko, ati “Uruzinduko rwanjye rw’i Livingston umwaka ushize, ni urwo kuzirikana, by’umwihariko sinzibagirwa uburyo nagize igihe cyo kwegera igisamagwe. Turacyashima uburyo mwatwakiriye ubwo tari iwanyu.”
Perezida Kagame wavuze ko Hichilema ari umuvandimwe, yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda, ari ikimenyetso cy’ubucuti buri hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Zambia.
Ati “Nanone kandi ni na gihamya y’ubushake bwo gukomeza kugira ibyo twigiranaho mu rugendo dusangiye rwo kugera ku iterambere rirambye.”
Yagarutse ku kuba ubu ingendo zihuza u Rwanda na Zambia zikorwa nibura buri munsi, ku buryo byatumye Abanyarwanda n’Abanya-Zambia barushaho kugenderana ndetse no guhahirana.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na we wagarutse ku ruzinduko rwa mugenzi we Perezida Kagame umwaka ushize, ubwo yasuraga agace k’isumo rya Victoria ari na ho yarebeye ziriya nyamaswa z’inkazi, yavuze ko icyo gihe yizeje ko agiye kuhamenyekanisha.
Ati “Ndagira ngo mbishimangire Perezida Kagame ko kuva wasura Livingstone, uburyo bwo kuhagenderera, yaba mu macumbi, mu mahoteli n’ahandi muri kariya gace, bwarazamutse. Ibi kandi si urwenya kuko nari nzi uko byari byifashe hariya mbere ndetse n’uko byifashe ubu. Warakoze cyane kumenyekanisha kariya gace.”
Hakainde Hichilema kandi na we yavuze ko yishimiye kuba yagendereye u Rwanda, nk’Igihugu gikorana bya hafi n’Icye, by’umwihariko mu gukusanya imisoro n’amahoro, kandi ko byafashije Zambia cyane.
RADIOTV10