Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida w’u Rwanda azimanira uwa Zambia hahishuwe icyakurikiye uruzinduko yanaboneyemo inyamaswa z’inkazi

radiotv10by radiotv10
21/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida w’u Rwanda azimanira uwa Zambia hahishuwe icyakurikiye uruzinduko yanaboneyemo inyamaswa z’inkazi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema; yagarutse ku ruzinduko yagiriye muri iki Gihugu akanasura agace k’ubukerarugendo karimo inyamaswa z’inkazi, aho yanakoze ku Gisamagwe, avuga ko atazabyibagirwa, mugenzi we na we avuga ko nyuma y’uru ruzinduko, abagenderera ako gace bahise biyongera.

Ni mu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, nyuma y’amasaha macye Perezida wa Zambia ageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, anitabiriyemo ihuriro ryiswe Fintech Forum riri kubera i Kigali ryiga ku ikoranabuhanga mu bigo by’imari.

Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yahaye ikaze Perezida Hakainde Hichilema ndetse n’itsinda ry’abayobozi bo mu Gihugu cye bazanye mu Rwanda.

Umwaka ushize muri Mata 2022, Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko muri Zambia, anasura agace k’ubukerarugendo ka Livingstone, aho yanagaragaye ari gukora ku nyamaswa y’inkazi y’igisamagwe.

Kuri uyu wa Kabiri, yagarutse kuri uru ruzinduko, ati “Uruzinduko rwanjye rw’i Livingston umwaka ushize, ni urwo kuzirikana, by’umwihariko sinzibagirwa uburyo nagize igihe cyo kwegera igisamagwe. Turacyashima uburyo mwatwakiriye ubwo tari iwanyu.”

Umwaka ushize Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko muri Zambia

Perezida Kagame wavuze ko Hichilema ari umuvandimwe, yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda, ari ikimenyetso cy’ubucuti buri hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Zambia.

Ati “Nanone kandi ni na gihamya y’ubushake bwo gukomeza kugira ibyo twigiranaho mu rugendo dusangiye rwo kugera ku iterambere rirambye.”

Yagarutse ku kuba ubu ingendo zihuza u Rwanda na Zambia zikorwa nibura buri munsi, ku buryo byatumye Abanyarwanda n’Abanya-Zambia barushaho kugenderana ndetse no guhahirana.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na we wagarutse ku ruzinduko rwa mugenzi we Perezida Kagame umwaka ushize, ubwo yasuraga agace k’isumo rya Victoria ari na ho yarebeye ziriya nyamaswa z’inkazi, yavuze ko icyo gihe yizeje ko agiye kuhamenyekanisha.

Ati “Ndagira ngo mbishimangire Perezida Kagame ko kuva wasura Livingstone, uburyo bwo kuhagenderera, yaba mu macumbi, mu mahoteli  n’ahandi muri kariya gace, bwarazamutse. Ibi kandi si urwenya kuko nari nzi uko byari byifashe hariya mbere ndetse n’uko byifashe ubu. Warakoze cyane kumenyekanisha kariya gace.”

Hakainde Hichilema kandi na we yavuze ko yishimiye kuba yagendereye u Rwanda, nk’Igihugu gikorana bya hafi n’Icye, by’umwihariko mu gukusanya imisoro n’amahoro, kandi ko byafashije Zambia cyane.

Perezida Kagame yazimaniye Umukuru wa Zambia
Yavuze ko ashima uburyo umubano w’Ibihugu byombi umeze neza

Hichilema na we yavuze ko nyuma y’uko Perezida Kagame agenderereya Livingstone aka gace gasigaye gasurwa cya e
Abayobozi ku mpande zombi basangiye
Ni umusangiro kandi warimo abandi badipolomate b’ibindi Bihugu

Abayobozi ku mpande zombi baganiriye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 10 =

Previous Post

Perezida w’u Burundi yagaragaje uko bafata u Rwanda mu gihe rutarakora icyo barusabye

Next Post

M23 yibukije Guverinoma ya Congo ikintu gikomeye ikiyitegerejeho

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

M23 yibukije Guverinoma ya Congo ikintu gikomeye ikiyitegerejeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.