Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida yagaragaje umwanya u Rwanda rwazaho mu bifuza amabuye muri Congo utagakwiye gutuma ruhozwaho inkeke

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko haramutse hakozwe urutonde rw’abafite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa nyuma, ariko ikibabaje ari uko ruhora rushinjwa ibyagakwiye kubazwa abayungikiramo amamiyali n’amamiliyari.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Mario Nawfal, cyagarutse ku bibazo birimo ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu munyamakuru wavugaga ko hari Ibihugu bitifuriza Congo gutekana, kugira ngo bikomeze bibone uburyo byagera ku mabuye y’agaciro ari muri iki Gihugu, mu gihe Perezida Kagame yifuriza iki Gihugu kugira amahoro arambye, kandi kibashe no kugirana ubucuruzi n’ibindi Bihugu mu nzira ziboneye.

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko hari Ibihugu byinshi bifite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo n’iby’ibihangange, binaherutse gufatira u Rwanda ibihano birushinja ibinyoma.

Yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo Bihugu bishinja u Rwanda ibinyoma birimo no kwiba amabuye y’agaciro muri Congo, ahubwo ari byo bifite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri iki Gihugu.

Ati “Uramutse urebye ku rutonde rw’Ibice ijana, u Bushinwa, u Burayi, US [Leta Zunze Ubumwe za America], Canada n’ibindi, ugashyiramo n’ibindi byo muri aka karere, bifite inyungu mu mabuye y’agaciro muri Congo, u Rwanda rushobora kuza ku mwanya w’ijana, rushobora kuza ku mwanya wa nyuma.

Ariko urebye uko bimeze, bisa nk’aho, abantu badashishikajwe n’amabuye y’agaciro, ni bo bakomeje gushinjwa ikibazo cyose cy’abo bose 100, bakura amamiliyari n’amamiliyari batagize icyo basige inyuma.

Rero u Rwanda ni rwo bahirikiraho ibyo byose, ubundi abantu bafite ubuhanganje bwaba ubw’itangazamakuru n’ibindi byose, kandi kuri bo bakomeje no kungukira muri politiki mbi.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko ikibazo cy’u Rwanda kidashingiye ku mabuye y’agaciro, ahubwo ko igihe cyose ruhora rushyize imbere umutekano warwo uza imbere y’ibindi byose.

Ati “Igihe cyose dufite impungenge z’umutekano wacu, ntidushobora gutekereza iby’amabuye y’agaciro muri icyo kibazo, rwose ibyo byaza ku mwanya wa nyuma mu bitekerezo byacu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikindi kibazo gihangayikisha u Rwanda, ari icy’Abanyekongo bakomeje gutwererwa u Rwanda, bisanze muri kiriya Gihugu ubwo hakatwaga imipaka, ariko ubutegetsi bwa Congo bukaba bwarakomeje kubahoza ku nkeke, ndetse bakaza gutotezwa ku bufatanye bw’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bakorana n’Abanyapolitiki, bakabateza ibibazo, ariko bagashaka no guteza ibibazo ku Rwanda. Ibyo ni ibintu twaganiriye na buri wese, na Guverinoma yose yagiye ibaho muri Congo.”

Perezida Kagame wavuze ko ibi yanabiganiriye n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ariko ko kubyumva byabaye ikibazo kuko afite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko babivuganyeho inshuro nyinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Herekanywe abakurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira Abagenzacyaha no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Next Post

Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.