Perezida Paul Kagame avuga ko haramutse hakozwe urutonde rw’abafite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa nyuma, ariko ikibabaje ari uko ruhora rushinjwa ibyagakwiye kubazwa abayungikiramo amamiyali n’amamiliyari.
Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Mario Nawfal, cyagarutse ku bibazo birimo ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munyamakuru wavugaga ko hari Ibihugu bitifuriza Congo gutekana, kugira ngo bikomeze bibone uburyo byagera ku mabuye y’agaciro ari muri iki Gihugu, mu gihe Perezida Kagame yifuriza iki Gihugu kugira amahoro arambye, kandi kibashe no kugirana ubucuruzi n’ibindi Bihugu mu nzira ziboneye.
Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko hari Ibihugu byinshi bifite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo n’iby’ibihangange, binaherutse gufatira u Rwanda ibihano birushinja ibinyoma.
Yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo Bihugu bishinja u Rwanda ibinyoma birimo no kwiba amabuye y’agaciro muri Congo, ahubwo ari byo bifite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri iki Gihugu.
Ati “Uramutse urebye ku rutonde rw’Ibice ijana, u Bushinwa, u Burayi, US [Leta Zunze Ubumwe za America], Canada n’ibindi, ugashyiramo n’ibindi byo muri aka karere, bifite inyungu mu mabuye y’agaciro muri Congo, u Rwanda rushobora kuza ku mwanya w’ijana, rushobora kuza ku mwanya wa nyuma.
Ariko urebye uko bimeze, bisa nk’aho, abantu badashishikajwe n’amabuye y’agaciro, ni bo bakomeje gushinjwa ikibazo cyose cy’abo bose 100, bakura amamiliyari n’amamiliyari batagize icyo basige inyuma.
Rero u Rwanda ni rwo bahirikiraho ibyo byose, ubundi abantu bafite ubuhanganje bwaba ubw’itangazamakuru n’ibindi byose, kandi kuri bo bakomeje no kungukira muri politiki mbi.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko ikibazo cy’u Rwanda kidashingiye ku mabuye y’agaciro, ahubwo ko igihe cyose ruhora rushyize imbere umutekano warwo uza imbere y’ibindi byose.
Ati “Igihe cyose dufite impungenge z’umutekano wacu, ntidushobora gutekereza iby’amabuye y’agaciro muri icyo kibazo, rwose ibyo byaza ku mwanya wa nyuma mu bitekerezo byacu.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikindi kibazo gihangayikisha u Rwanda, ari icy’Abanyekongo bakomeje gutwererwa u Rwanda, bisanze muri kiriya Gihugu ubwo hakatwaga imipaka, ariko ubutegetsi bwa Congo bukaba bwarakomeje kubahoza ku nkeke, ndetse bakaza gutotezwa ku bufatanye bw’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Bakorana n’Abanyapolitiki, bakabateza ibibazo, ariko bagashaka no guteza ibibazo ku Rwanda. Ibyo ni ibintu twaganiriye na buri wese, na Guverinoma yose yagiye ibaho muri Congo.”
Perezida Kagame wavuze ko ibi yanabiganiriye n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ariko ko kubyumva byabaye ikibazo kuko afite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko babivuganyeho inshuro nyinshi.
RADIOTV10