Abahinzi b’ibisheke bo mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo mu Karere ka Rubavu, barataka ubukene n’inzara bavuga ko byatewe n’indwara batazi ubwoko bwayo yibasiye igihingwa cyabo igatuma bataha amaramasa.
Jean Claude Bapfakurera uyobora Koperative ihuza abahinzi b’ibisheke mu Murenge wa Nyamyumba (KOPOROCOCANYA), avuga ko iyi ndwara bahimbye izina ry’ Amasunzu yibasiye igihingwa cyabo, yadutse mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Avuga ko iyi ndwara yabateje igihombo gikomeye, ku buryo nta musaruro bigeze babona kubera iyi ndwara ifata ibisheke, bikarabya nk’amasaka, ku buryo biba bitacyeze.
Ati “Mbese amasunzu yaradufashe adukubita hasi ku buryo uyu mwaka ushize wa 2024 nta muhinzi w’igisheke washyize udufaranga kuri konti. Buriya nka koperative ubu ngubu twahombye asaga miliyoni 2.”
Icyakora iyo ubonye igisheke gifite isunzu mu murima ntiwabasha gusobanukirwa ko ari indwara ishobora guhombya abahinzi kugeza uganiriye na bamwe muri bo bakagusobanurira uko ayo masunzu yabahombeje kugeza abateye ubukene.
Nkundumpaye Emmanuel ati “Igisheke cyarwaye amasunzu kiba kimeze nk’urubingo rwumye mbese ntabwo kiba ari igisheke.”
Manishimwe Francois na we ati “Iyo ndwara twashatse ubwoko bwayo turabubura dufata icyemezo cyo gutema ibifite amasunzu ngo turebe ko azashira wenda ibyana bikamera neza, ariko byaranze kuko urabona na biriya bifite amasunzu.”
Nyiramana ati “Mfite ubukene cyane n’inzara kubera amasunzu mbese ni yo soko y’ubutindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ubuyobozi batari bwamenye iki kibazo, ariko ko bugiye gukorana n’inzego zishinzwe ubuhinzi kugira ngo hagire igikorwa.
Yagize ati “Twashatse amakuru ku mukozi ushinzwe ubuhinzi ndetse n’ubuyobozi bwa RAB bukorera mu Karere kugira ngo bakorane n’inzego nkuru ku rwego rw’Igihugu babe bakora ubushakashatsi bamenye iyo ndwara kuko ntabwo twari tuyimenyereye mu Karere ariko iyo bimenyekanye inzego zirafatanya bigakemuka.”
Nubwo iyi ndwara yakunze kugaragara cyane mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo nk’ihingwamo cyane ibisheke mu Karere ka Rubavu, hari n’abagaragaza ko iyi ndwara yibasiye igice kinini gihingwamo ibisheke mu Karere ka Rubavu nka Kanama na Rugerero ndetse ikaba yarambukiranyije ikagera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu uhana imbibi n’Umurenge wa Nyamyumba.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
bagane rab barabafasha kumenya iby’iyo ndwara.