Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’ibisheke bo mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo mu Karere ka Rubavu, barataka ubukene n’inzara bavuga ko byatewe n’indwara batazi ubwoko bwayo yibasiye igihingwa cyabo igatuma bataha amaramasa.

Jean Claude Bapfakurera uyobora Koperative ihuza abahinzi b’ibisheke mu Murenge wa Nyamyumba (KOPOROCOCANYA), avuga ko iyi ndwara bahimbye izina ry’ Amasunzu yibasiye igihingwa cyabo, yadutse mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.

Avuga ko iyi ndwara yabateje igihombo gikomeye, ku buryo nta musaruro bigeze babona kubera iyi ndwara ifata ibisheke, bikarabya nk’amasaka, ku buryo biba bitacyeze.

Ati “Mbese amasunzu yaradufashe adukubita hasi ku buryo uyu mwaka ushize wa 2024 nta muhinzi w’igisheke washyize udufaranga kuri konti. Buriya nka koperative ubu ngubu twahombye asaga miliyoni 2.”

Icyakora iyo ubonye igisheke gifite isunzu mu murima ntiwabasha gusobanukirwa ko ari indwara ishobora guhombya abahinzi kugeza uganiriye na bamwe muri bo bakagusobanurira uko ayo masunzu yabahombeje kugeza abateye ubukene.

Nkundumpaye Emmanuel ati “Igisheke cyarwaye amasunzu kiba kimeze nk’urubingo rwumye mbese ntabwo kiba ari igisheke.”

Manishimwe Francois na we ati “Iyo ndwara twashatse ubwoko bwayo turabubura dufata icyemezo cyo gutema ibifite amasunzu ngo turebe ko azashira wenda ibyana bikamera neza, ariko byaranze kuko urabona na biriya bifite amasunzu.”

Nyiramana ati “Mfite ubukene cyane n’inzara kubera amasunzu mbese ni yo soko y’ubutindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ubuyobozi batari bwamenye iki kibazo, ariko ko bugiye gukorana n’inzego zishinzwe ubuhinzi kugira ngo hagire igikorwa.

Yagize ati “Twashatse amakuru ku mukozi ushinzwe ubuhinzi ndetse n’ubuyobozi bwa RAB bukorera mu Karere kugira ngo bakorane n’inzego nkuru ku rwego rw’Igihugu babe bakora ubushakashatsi bamenye iyo ndwara kuko ntabwo twari tuyimenyereye mu Karere ariko iyo bimenyekanye inzego zirafatanya bigakemuka.”

Nubwo iyi ndwara yakunze kugaragara cyane mu Mirenge ya Nyamyumba na Nyundo nk’ihingwamo cyane ibisheke mu Karere ka Rubavu, hari n’abagaragaza ko iyi ndwara yibasiye igice kinini gihingwamo ibisheke mu Karere ka Rubavu nka Kanama na Rugerero ndetse ikaba yarambukiranyije ikagera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu uhana imbibi n’Umurenge wa Nyamyumba.

Igisheke cyafashwe n’iyi ndwara kimera nk’urubingo ku buryo kiba kitagishoboye kwera
Abaturage bavuga ko byabasize mu bukene bukomeye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    9 months ago

    bagane rab barabafasha kumenya iby’iyo ndwara.

    Reply

Leave a Reply to ka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 6 =

Previous Post

Perezida yagaragaje umwanya u Rwanda rwazaho mu bifuza amabuye muri Congo utagakwiye gutuma ruhozwaho inkeke

Next Post

Uwari utaruzuza icyumweru avuye Iwawa yarashwe amaze kwiba ashaka no kurwanya inzego

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari utaruzuza icyumweru avuye Iwawa yarashwe amaze kwiba ashaka no kurwanya inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.