Mu Karere ka Rubavu hatangijwe amahugurwa y’abapolisi 14 ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, azamara ibyumweru bibiri, yitezweho kugira uruhare mu bumenyi bwo gucunga umutekano wo mu mazi.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa (UNITAR), na Polisi y’u Rwanda, yatangijwe ku ya 06 Gicurasi 2024.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, watangije ku mugaragaro aya mahugurwa yavuze ko uru rwego rushinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, rushyira imbere amahugurwa, kuko afasha Abapolisi kunoza neza inshingano zabo.
Yagize ati “Aya mahugurwa ajyanye n’ibikorwa byihariye byo gucunga umutekano wo mu mazi, agamije kongerera abapolisi bayobora ibyo bikorwa ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kuba abayobozi beza no kuzuza neza inshingano zo kubungabunga umutekano wo mu mazi.”
CP Mujiji yashimiye ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cya UNITAR n’uburyo gifasha mu mahugurwa aganisha ku gukora kinyamwuga.
Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri, akubiye mu byiciro bitanu by’amahugurwa nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), ACP Elias Mwesigye.
ACP Elias Mwesigye yavuze ko aya mahugurwa ategurwa hagamijwe kubaka no guteza imbere imiyoborere y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu mazi.
RADIOTV10