Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyize hanze itangazo rigenewe abifuza kuyinjiramo ku rwego rw’Abofisiye bato, rigaragaza igihe bazatangira kwiyandikishiriza, n’ibyo bagomba kuba bujuje birimo kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe na Gitifu w’Umurenge.
Iri tangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2025, rivuga ko “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’Aba Ofisiye bato (Cadet Course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu Karere (DPU) batuyemo kuva tariki ya 07/05 kugeza tariki 17/05/2025, saa 08h00-17h00 z’umugoroba mu minsi y’akazi.”
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi bwagaragaje ibyo uwifuza kwiyandikisha agomba kuba yujuje birimo “kuba ari Umunyarwanda, kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25.”
Nanone kandi abifuza kwiyandikisha bagomba kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) cyangwa bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (A1 IPRC).
Uru rwego rwaboneyeho gushishikariza abize ibijyanye n’ibarurishamibare (Statistics), ubuvuzi (Medicine), ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary Medicine), ubuforomo (Nursing), uburezi (Education) na ‘Engineering’, kwiyandikisha.
Mu byo umuntu wifuza kwiyandikisha ngo yinjire muri Polisi y’u Rwanda asabwa kuba yujuje, harimo kandi “kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.”
Nanone kandi abifuza kwiyandikisha bagomba kuba bafite ubuzima buzira umuze, batarigeze bakatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu, ndetse ko kuba batarigeze birukanwa mu mirimo ya Leta.
ITANGAZO RYOSE
RADIOTV10