Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abifuza kuyinjiramo inagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje

radiotv10by radiotv10
06/05/2025
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abifuza kuyinjiramo inagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyize hanze itangazo rigenewe abifuza kuyinjiramo ku rwego rw’Abofisiye bato, rigaragaza igihe bazatangira kwiyandikishiriza, n’ibyo bagomba kuba bujuje birimo kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe na Gitifu w’Umurenge.

Iri tangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2025, rivuga ko “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’Aba Ofisiye bato (Cadet Course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu Karere (DPU) batuyemo kuva tariki ya 07/05 kugeza tariki 17/05/2025, saa 08h00-17h00 z’umugoroba mu minsi y’akazi.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi bwagaragaje ibyo uwifuza kwiyandikisha agomba kuba yujuje birimo “kuba ari Umunyarwanda, kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25.”

Nanone kandi abifuza kwiyandikisha bagomba kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) cyangwa bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (A1 IPRC).

Uru rwego rwaboneyeho gushishikariza abize ibijyanye n’ibarurishamibare (Statistics), ubuvuzi (Medicine), ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary Medicine), ubuforomo (Nursing), uburezi (Education) na ‘Engineering’, kwiyandikisha.

Mu byo umuntu wifuza kwiyandikisha ngo yinjire muri Polisi y’u Rwanda asabwa kuba yujuje, harimo kandi “kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.”

Nanone kandi abifuza kwiyandikisha bagomba kuba bafite ubuzima buzira umuze, batarigeze bakatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu, ndetse ko kuba batarigeze birukanwa mu mirimo ya Leta.

ITANGAZO RYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 7 =

Previous Post

Huye: Ikigo Nderabuzima kivugwamo ikibazo bw’ubwambuzi cyagize icyo kikivugaho

Next Post

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.