Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Prince Kid wamaze kwambara iroza no mu bujurire yaburanishijwe mu muhezo

radiotv10by radiotv10
26/05/2022
in MU RWANDA
0
Prince Kid wamaze kwambara iroza no mu bujurire yaburanishijwe mu muhezo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, akakijuririra, yageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuburana ubujurire bwe, Urukiko rwemeza ko na bwo buburanishwa mu muhezo.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yageze mu cyumba cy’iburanisha mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki 26 Gicurasi 2022.

Prince Kid yageze ku Cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo ari mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa, yamabye impuzankano y’imfungwa n’abagororwa y’ibara ry’iroza yambarwa n’abatarakatirwa ndetse n’inkweto z’umukara n’amasogisi yirabura.

Mbere y’uko Umucamanza atangira kuburanisha uru rubanza rw’ubujurire ku ifungwa ry’agatetaganyo, Ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanisha mu muhezo uru rubanza ku mpamvu z’uburemere bw’ibikubiye muri iyi dosiye nkuko rwaburanishijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid, yongeye kuvuga ko iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro kuko no mu rubanza rubanza rwabaye mu muhezo ariko imyanzuro igasomerwa mu ruhame kandi ko iyi myanzuro yagarutse ku byaburaniwe mu muhezo bityo ko uwo muhezo ntacyo umaze.

No mu rubanza rubanza, Prince Kid n’Umunyamategeko we, bari banze ko rushyirwa mu muhezo bavuga ko uyu musore yatawe muri yombi bikamenyeshwa rubanda rwose bityo ko abantu bakwiye no kumenya ibiburanwaho.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kumva impaka z’impande zombi, rwatesheje agaciro ubusabe bwa Prince Kid n’Umunyamategeko we bifuzaga kuburanira mu ruhame, rufata icyemezo ko urubanza ruburanishwa mu muhezo.

Prince Kid ukekwaho ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ku wa Mbere w’icyumweru gishize, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo aza kujuririra iki cyemezo.

Imwe mu mpamvu ikomeye yatumye uregwa afatirwa iki cyemezo, ni ibyagagaragajwe n’Ubushinjacyaha birimo ijambo ‘Happiness’ ryumvikanye mu majwi bikekwa ko ari Prince Kid abwira Miss Muheto ko yamukoreye ibishoboka n’ibidashoboka amwereka ko amukunda ariko ko yanze kumuha iyo ‘Happiness’, ryafashwe nk’irigaragaza ko yakaga ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Uregwa n’umunyamategeko we bagaragaje impamvu batumye bajuririra iki cyemezo nk’aho bavuga ko Urukiko rwagereranyije ‘Happiness’ n’Ishimishamubiri rugenekereje kandi mu manza nshinjabyaha hatagomba kubamo kugenekereza.

Nanone kandi bagarutse ku kuba Urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze, bigaragaza guhoza undi ku nkeke kandi bigashimangira ubutumwa bugufi yamwandikiraga kenshi, bakavuga ko ibi bitagize impamvu zikomeye zo guhoza undi ku nkeke.

Uruhande rw’uregwa kandi ruvuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.

Prince Kid ubwo yari ageze ku rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − ten =

Previous Post

AMAFOTO: Amavubi yitegura Sadio Mane yatangiye imyitozo

Next Post

Na SG wa FERWAFA yaraye ijoro abategereje…Abana b’u Rwanda begukanye icy’Isi bakiranywe ubwuzu

Related Posts

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

IZIHERUKA

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare
AMAHANGA

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

by radiotv10
17/11/2025
0

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

17/11/2025
Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Na SG wa FERWAFA yaraye ijoro abategereje…Abana b’u Rwanda begukanye icy’Isi bakiranywe ubwuzu

Na SG wa FERWAFA yaraye ijoro abategereje…Abana b’u Rwanda begukanye icy’Isi bakiranywe ubwuzu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.