Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko

radiotv10by radiotv10
28/04/2023
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uregwa ibyaha birimo icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, yagarutse mu rukiko kugira ngo akomeza kuburana ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, bwajuririye icyemezo cyo kumugira umwere.

Prince Kid washinze kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yategura irushanwa rya Miss Rwanda, ubu akaba aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Tariki 12 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, Prince Kid yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza aregwamo, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa buza kujuririra Urukiko Rukuru.

Uru rubanza rw’ubujurire rwatangiye kuburanishwa tariki 31 Werurwe 2023, rwasubitswe rudapfundikiwe, rwimurirwa kuri uyu wa 28 Mata 2023.

Muri iki gitondo, Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid yari yageze mu cyumba cy’Urukiko Rukuru kugira ngo urubanza aregwamo rusubukurwe.

Muri iri buranisha ryabaye tariki 31 Werurwe, ubwo uregwa yatangiraga kuburana ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha, yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa, avuga ko kujyanwa mu nkiko kwe hari ababyihishe inyuma.

Muri iri buranisha noneho ryabereye mu ruhame, Prince Kid yavuze ko ikirego cyatanzwe bwa mbere n’uwahawe izina rya TGK hagamijwe kugira ngo yamburwe ibikorwa byo gutegura iri rushanwa rya Miss Rwanda yatangiye gutegura muri 2014, ngo kugira ngo rihabwe umukobwa uvuga ko afite ubushobozi.

Prince Kid wavugaga ko ibyaha ashinjwa bitabayeho, icyo gihe yari yagize ati “Ibikorwa byose byavuzwe n’Ubushinjacyaha ntabwo byabayeho. Ni ibyaha byatekinitswe.”

Muri iri buranisha ryabaye tariki 31 Werurwe, Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko Uregwa (Prince Kid) yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Bwavuze ko hari ubuhamya bw’umwe mu batangabuhamya wavuze ko uregwa yamuhohoteye amushukishije ibyo yamuhaye amufatiranye n’ubukene bwariho mu bihe bya COVID-19.

Prince Kid muri iki gitondo ubwo yari ageze ku Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Menya icyatumye Perezida w’Igihugu cy’igihangange atungurana akagaragara arinzwe n’Abajepe badasanzwe

Next Post

Abafungiye iby’ikirombe cyagwiriye abantu i Huye bamenyekanye barimo uwari Major

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi

Abafungiye iby’ikirombe cyagwiriye abantu i Huye bamenyekanye barimo uwari Major

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.