• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko

radiotv10by radiotv10
28/04/2023
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uregwa ibyaha birimo icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, yagarutse mu rukiko kugira ngo akomeza kuburana ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, bwajuririye icyemezo cyo kumugira umwere.

Prince Kid washinze kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yategura irushanwa rya Miss Rwanda, ubu akaba aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Tariki 12 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, Prince Kid yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza aregwamo, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa buza kujuririra Urukiko Rukuru.

Uru rubanza rw’ubujurire rwatangiye kuburanishwa tariki 31 Werurwe 2023, rwasubitswe rudapfundikiwe, rwimurirwa kuri uyu wa 28 Mata 2023.

Muri iki gitondo, Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid yari yageze mu cyumba cy’Urukiko Rukuru kugira ngo urubanza aregwamo rusubukurwe.

Muri iri buranisha ryabaye tariki 31 Werurwe, ubwo uregwa yatangiraga kuburana ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha, yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa, avuga ko kujyanwa mu nkiko kwe hari ababyihishe inyuma.

Muri iri buranisha noneho ryabereye mu ruhame, Prince Kid yavuze ko ikirego cyatanzwe bwa mbere n’uwahawe izina rya TGK hagamijwe kugira ngo yamburwe ibikorwa byo gutegura iri rushanwa rya Miss Rwanda yatangiye gutegura muri 2014, ngo kugira ngo rihabwe umukobwa uvuga ko afite ubushobozi.

Prince Kid wavugaga ko ibyaha ashinjwa bitabayeho, icyo gihe yari yagize ati “Ibikorwa byose byavuzwe n’Ubushinjacyaha ntabwo byabayeho. Ni ibyaha byatekinitswe.”

Muri iri buranisha ryabaye tariki 31 Werurwe, Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko Uregwa (Prince Kid) yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Bwavuze ko hari ubuhamya bw’umwe mu batangabuhamya wavuze ko uregwa yamuhohoteye amushukishije ibyo yamuhaye amufatiranye n’ubukene bwariho mu bihe bya COVID-19.

Prince Kid muri iki gitondo ubwo yari ageze ku Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Menya icyatumye Perezida w’Igihugu cy’igihangange atungurana akagaragara arinzwe n’Abajepe badasanzwe

Next Post

Abafungiye iby’ikirombe cyagwiriye abantu i Huye bamenyekanye barimo uwari Major

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi

Abafungiye iby’ikirombe cyagwiriye abantu i Huye bamenyekanye barimo uwari Major

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.