Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yasabye abazatora, barimo n’abatuye mu bice byahoze mu Gihugu cya Ukraine byigaruriwe n’u Burusiya, gushyira hamwe no gushishoza mu guhitamo umuyobozi ubereye ahazaza h’iki Gihugu.
Putin yatangirije ibi mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu ategenyijwe mu mpera z’iki cyumweru, avuga ko yizeye neza ko azatsinda.
Putin yagize ati “Ni ngombwa gushimangira ubumwe bwacu no kwiyemeza no gutera imbere ntawe usigaye inyuma, buri jwi ryose ry’umuturage riba rifite agaciro, rero ndabasaba gukoresha uburenganzira bwanyu mu kazaza gutora.”
Putin w’imyaka 71 ari ku butegetsi kuva mu 2000, nka Perezida na Minisitiri w’Intebe, ahanganye n’abakandida batatu bahatanira kuyobora u Burusiya mu matora azamara iminsi itatu ateganyijwe gutangira guhera kuri uyu wa Gatanu.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burusiya biravuga ko kugeza ubu Putin ari we uhabwa amahirwe yo kungera gutorerwa kuyobora iki Gihugu kuko ashyigikiwe n’Abarusiya benshi, ibimuha amahirwe yo kongera gutorwa ku 75%.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10