Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Putin yageneye ubutumwa Trump anagaragaza ko ibintu bishobora kuzahinduka hagati y’u Burusiya na America

radiotv10by radiotv10
08/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Putin yageneye ubutumwa Trump anagaragaza ko ibintu bishobora kuzahinduka hagati y’u Burusiya na America
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashimiye Donald Trump wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, anasezeranya ko yiteguye ko bazagirana ibiganiro.

Perezida Putin yageneye ubutumwa Trump kuri uyu wa Kane nyuma y’umunsi umwe uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umushoramari atsindiye kugaruka muri White House.

Perezida w’u Burusiya yavuze ko Trump yagaragaje ubutangamburuzwa kubera inzira y’inzitane yanyuzemo irimo kuba yararashwe n’uwashakaga kumwivugana, ariko Imana igakinga akaboko.

Mu butumwa bwa mbere Putin yatanze kuva Trump yatorerwa kongera kuba Perezida wa US, yavuze ko yiteguye kuganira n’uyu uzaba Perezida wa America kuva muri Mutarama umwaka utaha wa 2025.

Agaruka ku buryo Trump yitwaye ubwo yarasirwaga muri Pennsylvania, Putin yavuze ko “Yabyitwayemo neza, mu buryo buboneye, ntiyacika intege, nk’umugabo wa nyawe. Ndifuza gufata uyu mwanya kugira ngo mushimire ku bwo gutorwa.”

Avuga ku byo kuzaganira na we ku by’intambara yo muri Ukraine, Putin yagize ati “Ku byavuzwe ko hari ubushake bwo kubura umubano n’u Burusiya mu kurangiza amakimbirane yo muri Ukraine, ku bwanjye ibi birasaba ubushishozi.”

Ni mu gihe Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko aramutse atowe yahita arangiza intambara yo muri Ukraine mu gihe cy’amasaha 24 gusa, ariko ntiyatangaje inzira yazakoresha.

Putin muri ubu butumwa bwe, yavuze ko kuri iyi ngingo “atazi ikigiye gukurikiraho. Ntabwo nzi aho byerecyeza.”

Abajijwe niba yazahura na Trump mu gihe yabyifuza, Putin yavuze ko yiteguye kongera kubyutsa ibiganiro na Trump mu gihe yabyifuza, kandi ko yiteguye kuba bagirana ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Umunyamakuru ukomoka muri Kenya wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yageneye ubutumwa Perezika Kagame

Next Post

Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho

Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.