Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashimiye Donald Trump wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, anasezeranya ko yiteguye ko bazagirana ibiganiro.
Perezida Putin yageneye ubutumwa Trump kuri uyu wa Kane nyuma y’umunsi umwe uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umushoramari atsindiye kugaruka muri White House.
Perezida w’u Burusiya yavuze ko Trump yagaragaje ubutangamburuzwa kubera inzira y’inzitane yanyuzemo irimo kuba yararashwe n’uwashakaga kumwivugana, ariko Imana igakinga akaboko.
Mu butumwa bwa mbere Putin yatanze kuva Trump yatorerwa kongera kuba Perezida wa US, yavuze ko yiteguye kuganira n’uyu uzaba Perezida wa America kuva muri Mutarama umwaka utaha wa 2025.
Agaruka ku buryo Trump yitwaye ubwo yarasirwaga muri Pennsylvania, Putin yavuze ko “Yabyitwayemo neza, mu buryo buboneye, ntiyacika intege, nk’umugabo wa nyawe. Ndifuza gufata uyu mwanya kugira ngo mushimire ku bwo gutorwa.”
Avuga ku byo kuzaganira na we ku by’intambara yo muri Ukraine, Putin yagize ati “Ku byavuzwe ko hari ubushake bwo kubura umubano n’u Burusiya mu kurangiza amakimbirane yo muri Ukraine, ku bwanjye ibi birasaba ubushishozi.”
Ni mu gihe Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko aramutse atowe yahita arangiza intambara yo muri Ukraine mu gihe cy’amasaha 24 gusa, ariko ntiyatangaje inzira yazakoresha.
Putin muri ubu butumwa bwe, yavuze ko kuri iyi ngingo “atazi ikigiye gukurikiraho. Ntabwo nzi aho byerecyeza.”
Abajijwe niba yazahura na Trump mu gihe yabyifuza, Putin yavuze ko yiteguye kongera kubyutsa ibiganiro na Trump mu gihe yabyifuza, kandi ko yiteguye kuba bagirana ibiganiro.
RADIOTV10