• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyabakanguriye guhinga umuceri ariko kibatererana mu bibazo bagiriye muri ubu buhinzi mu gihe umuyobozi wese muri iki kigo wabajijwe kuri iki kibazo yanze kukivugaho.

Bamwe mu bahizi b’Umuceri bo mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bahorana uburwayi butandukanye baterwa n’uko ubu buhinzi bukorerwa mu cyondo.

Nyamara ngo bayobotse ubu buhinzi nyuma yo kubikangurirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi ariko cyarabatereranye muri ibi bibazo bibugarije.

Aba bahinzi bavuga ko baramutse babonye inkweto zabugenewe zizwi nka Bote n’uturindantoki bishobora kubafasha ariko ko RAB yabateye umugongo.

Umwe yagize ati “Maze ukwezi ndwaye inzoka iturutse mu muceri kuko iyo ntagiye mu muceri ntakibazo ariko nanareba abantu bahinga umuceri nkabona nta nyungu babona.”

Undi yagize ati “Dukurizamo uburwayi ukaba wabura n’ikikugeza kwa muganga kubera ko amafaranga batuguriraho ari intica ntikize. Malaria ikunda kudufasha ikatujujubya n’ibiyoka n’imisundwe.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yoherereje ubutumwa bugufi Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, amumenyesha ikibazo yifuza kumubaza ahita amubwira kukibaza Dr Charles Bucagu umuyobozi muri RAB ushinzwe guteza imbere ubuhinzi.

Umunyamakuru yabajije uyu Dr Charles Bucagu na we amwohereza kuri Dr Innocent Nduwimana ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri muri RAB, nk’uko byagendaga ku bamubanjirije, na we amaze kumva ikibazo yasubije Umunyamakuru mu butumwa bugufi agira ati “Muvandimwe icyo kibazo mwakibaza ubuyobozi bunkuriye bwa RAB njyewe ntacyo nakivugaho.”

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Mu rubanza rwa Miliyoni 42 rw’uwari umuyobozi muri ADEPR hagarutswe ku mafaranga yahawe Abanyamakuru

Next Post

Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.