Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyabakanguriye guhinga umuceri ariko kibatererana mu bibazo bagiriye muri ubu buhinzi mu gihe umuyobozi wese muri iki kigo wabajijwe kuri iki kibazo yanze kukivugaho.

Bamwe mu bahizi b’Umuceri bo mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bahorana uburwayi butandukanye baterwa n’uko ubu buhinzi bukorerwa mu cyondo.

Nyamara ngo bayobotse ubu buhinzi nyuma yo kubikangurirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi ariko cyarabatereranye muri ibi bibazo bibugarije.

Aba bahinzi bavuga ko baramutse babonye inkweto zabugenewe zizwi nka Bote n’uturindantoki bishobora kubafasha ariko ko RAB yabateye umugongo.

Umwe yagize ati “Maze ukwezi ndwaye inzoka iturutse mu muceri kuko iyo ntagiye mu muceri ntakibazo ariko nanareba abantu bahinga umuceri nkabona nta nyungu babona.”

Undi yagize ati “Dukurizamo uburwayi ukaba wabura n’ikikugeza kwa muganga kubera ko amafaranga batuguriraho ari intica ntikize. Malaria ikunda kudufasha ikatujujubya n’ibiyoka n’imisundwe.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yoherereje ubutumwa bugufi Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, amumenyesha ikibazo yifuza kumubaza ahita amubwira kukibaza Dr Charles Bucagu umuyobozi muri RAB ushinzwe guteza imbere ubuhinzi.

Umunyamakuru yabajije uyu Dr Charles Bucagu na we amwohereza kuri Dr Innocent Nduwimana ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri muri RAB, nk’uko byagendaga ku bamubanjirije, na we amaze kumva ikibazo yasubije Umunyamakuru mu butumwa bugufi agira ati “Muvandimwe icyo kibazo mwakibaza ubuyobozi bunkuriye bwa RAB njyewe ntacyo nakivugaho.”

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Mu rubanza rwa Miliyoni 42 rw’uwari umuyobozi muri ADEPR hagarutswe ku mafaranga yahawe Abanyamakuru

Next Post

Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.