• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon igiye kugaragariza abakunzi bayo uko ihagaze yongereye imbaraga mu busatirizi

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon igiye kugaragariza abakunzi bayo uko ihagaze yongereye imbaraga mu busatirizi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Umunya-Congo Brazzaville Elenga Kanga Junior ukina asatira, wakiniraga ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Congo-Brazzaville asanzwe akina asatira aca ku ruhande, yasinyiye ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, aho yari amaze iminsi igera kuri itanu ari mu Rwanda.

Elenga Kanga Junior yakinaga muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse yari amazemo umwaka umwe ariko akaba yaratandukanye na yo mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu musore wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, aje yiyongera kuri Haruna Niyonzima wasinye kuri uyu wa Kabiri ndetse n’abandi bakinnyi b’amazina asanzwe azwi muri ruhago mu Rwanda, bahawe ikaze muri iyi kipe.

Uyu Elenga Kanga Junior ndetse na Haruna Niyonzima, biteganyijwe ko ko batangira imyitozo na bagenzi babo muri Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, mu kwitegura umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Gorilla FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium.

Jean Claude KANYIZO
RAIDIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − ten =

Previous Post

Abanyacyubahiro bakomeje gushimira Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda

Next Post

Ndarembye- Biden nyuma yo gusanganwa ubwandu bwa COVID

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ndarembye- Biden nyuma yo gusanganwa ubwandu bwa COVID

Ndarembye- Biden nyuma yo gusanganwa ubwandu bwa COVID

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.