Nyuma yuko Muhire Kevin areze ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kubera kutamwishyura umushahara w’amezi abiri, umukinnyi w’Umunya-Senegal, Omar Gning na we yareze iyi kipe, ayishinja kumwima urwandiko rumurekura nk’umukinnyi wayo (Release Letter).
Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko Rayon Sports n’uyu myugariro w’umunya-Senegal bari bumvikanye gutandukana, ikipe ikamwishyura ibihumbi 7,5 USD yari yasigaye igihe yagurwaga ndetse n’imishahara atahawe.
Ibi yagombaga kubihabwa mu cyumweru gishize, aho yari guhita anahabwa Release Letter, ariko kugeza ubu, nta na kimwe arahabwa.
Omar Gning avuga ko kuva bagirana ubwumvikane, yategereje agaheba. Ati “Twarumvikanye gusa mu byo twumvikanye nta na kimwe cyakozwe, nasabye FERWAFA ko yampesha Release Letter kuko mfite amakipe ankeneye.”
Ubuyobozo bwa Rayon Sports bwo buvuga ko impamvu butaraha uyu mukinnyi ibaruwa yo kumurekura (release letter) ari uko itarabona ayo mafaranga ngo bubimuhere rimwe.
Omar Gning yarekuwe n’iyi kipe kubera umushahara munini yahembwaga arenga miliyoni 1,7 Frw ku kwezi kandi iri muri gahunda yo kugabanya amafaranga ihemba ku kwezi.
Ikirego cya Omar Gning kije gisanga icya Muhire Kevin wari Kapiteni wa Rayon Sports umwaka ushize w’imikino na we wamaze kurega iyi kipe muri FERWAFA kubera kutamwishyura umushahara w’amezi abiri imubereyemo, n’amafaranga yasigaye mu igurwa rye.
Aime Augustin
RADIOTV10