Ikipe ya Rayon Sports y’abagore (Rayon Sports WFC) yegukanye igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, cyabaye icya gatandatu yegukanye mu myaka ibiri imaze mu cyiciro cya mbere, birimo n’icya shampiyona y’uyu mwaka iherutse kwegukana.
Mu rwego rwo gusoza ukwezi kwa Werurwe kwahariwe abagore, hateguwe igikombe cy’umupira w’amaguru cyo kwizihiza uku kwezi, cyegukanwa na Rayon Sports WFC itsinze 2-0 Indahangarwa WFC.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Werurwe kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wahuje Rayon Sports WFC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda n’Indahangarwa WFC iri ku mwanya wa Kabiri.
Umukino wo guhaganira igikombe ngarukamwaka cy’umunsi mpuzamahanga w’abagore cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (FERWAFA) ifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF.
Uyu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Alphonse MUNYANTWALI; wasize Rayon Sports itwaye igikombe cya 6 mu myaka 2 imaze ikina icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Indahangarwa WFC zitozwa na Niyoyita Alice zifuzaga gutwara igikombe cyazo cya mbere mu mateka, ariko ntabwo byakunze kuko iyi kipe yo mu Karere ka Kayonza yatsinzwe igitego kare. Ku munota wa gatatu gusa Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Scolastique Gikundiro.
Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 gusa n’igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga za Rayon Sports kuko yahise itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe n’Umurundi Rukia Bizimana ku mupira yahawe na kapiteni we Dorothée Mukeshimana.
Iki kibaye igikombe cya gatatu Rayon Sports WFC yegukanye muri uyu mwaka nyuma y’icya Shampiyona iherutse kwgukana n’Igikombe cy’Intwari yegukanye muri Gashyantare.




Roben NGABO
RADIOTV10