Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwahagaritse Umutoza Mukuru w’iyi kipe Afhamia Lotfi mu gihe kingana n’ukwezi, mu gihe Nsabimana Aimable we yatandukanye burundu niyi kipe.
Ni icyemezo cyatangajwe na Rayon Sports Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, nyuma yuko iyi kipe yari imaze gukina imikino ine nta ntsinzi.
Umutoza Afhmia Lotfi ukomoka muri Tunisia yaje muri Rayon Sports avuye muri Mukuru VS, aho yari amaze imyaka igera kuri itatu.
Uyu mutoza yari amaze imikino ine yikurikiranya nta ntsinzi aha ikipe ya Rayon Sports kuko yatsinzwe imikino ibiri ya Caf Confederations Cup na Singida Black stars ndetse anatsindwa na Police FC akaba yarananganyije na Gasogi Utd.
Uretse uyu mukotoza Mukuru wa Rayon, undi ugomba guhagarika inshingano ni umwugiriza we Azouzi Lotfi na we ukomoka muri Tunisia mu gihe Rayon Sports igishakisha umusimbura we.
Ikipe ya Rayon Sports kandi yatandukanye na myugariro Aimable Nsabimana wari umaze igihe ari mu bihano byo kutitozanya na bagenzi be ndetse atagaragara mu mikino ya Rayon Sports nyuma yo kugirana ibibazo n’ubuyobozi bw’ikipe.
Rayon Sports ihagaritse uyu mutoza inatandukana n’uyu mwugariro, mu gihe iri kwitegura umukino wa Shampiyona w’umunsi wa Kane uzayihuza n’ikipe ya Rutsiro FC.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10