Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.
Ni inkuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, mu itangazo bwashyize hanze bugaragaza iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu muganga.
Muri ubu butumwa, Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Ruhukira mu mahoro Dr. Charles MUGEMANA. Imyaka irenga 30 y’ubwitange ukorera Gikundiro, turaha agaciro kandi twishimira ubuzima bwe.”
Dr. Mugemana usanzwe ari n’umubyeyi w’Umuhanzi Queen Cha, yari amaze igihe arembye, kuko yagiye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali muri Nzeri umwaka ushize wa 2025.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2025, itsinda ry’abafana b’ikipe ya Rayon Sports rizwi nka Rayon Twifuza, riherekejwe n’uwari Perezida w’iyi kipe, ryasuye Twagirayezu Thaddée, basuye Dr Mugemana Charles wari umaze amezi atatu arwariye muri biriya Bitaro bya CHUK.
Dr Charle Mugemana watangiye kuvura abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports kuva mu 1995, uretse kuba yakoreraga iyi kipe, yari asanzwe ari n’umukunzi ukomeye wayo.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri 2018, Dr Mugemana yavuze ko isano afitanye n’ikipe ya Rayon atari ukuba ari umukozi wayo wari uyimazemo igihe cyose kingana gutyo, ahubwo ko yakuze ari umukunzi wayo.
Icyo gihe yagize ati “Rayon Sports ni ikipe yanjye. Ni iy’i Nyanza hafi y’iwacu. Natangiye kuyireba ndi umwana nkura ndi umukunzi wayo bisanzwe. Nyuma ngiye kwiga, nize ibijyanye n’ubuvuzi ari nabyo byaje gutuma nyizamo nk’umukozi ariko birumvikana naranayifanaga.”


RADIOTV10











