Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba Rayon Sports FC ibyabereye kuri stade ya Bugesera umwaka ushize.
Mu mukino w’umunsi wa 11 wabereye kuri stade ya Bugesera kuri iki cyumweru taliki ya 14 Ukuboza 2025, Ikipe ya Rayon Sports FC yabanjwe igitego cyatsinzwe na Rugangazi Prosper ariko mu minota y’inyongera ku gice cya mbere , Habimana Yves yishyurira Rayon Sports FC igitego yatsinze kuri penaliti.
Bugesera FC yabonye igitego cya kabiri cy’intsinzi ku munota wa 78 cyatsinzwe na Byishimo Valua.
Abafana ba Rayon Sports FC bongeye gushavurira i Bugesera nk’umwaka ushize ubwo batsindwaga na Bugesera FC ibitego 2-1 byabaviriyemo gutakaza igikombe cya shampiyona , umukino wasize amateka mabi , abafana bagatera amabuye bamwe bakaza no kubihanirwa.
Uku gutsindwa kwatumye Rayon Sports FC yisanga ku mwanya wa gatanu n’amanota 17 irushwa na Police FC ya mbere amanota 9.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 11, Marine FC yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda SC Kiyovu igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri stade Umuganda kuri iki cyumweru, taliki ya 14 Ukuboza 2025.
APR FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku bundi, mu gihe Etincelles FC yabonye intsinzi ya mbere kuva iyi shampiyona yatangira , ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 3-1 iyisanze iwayo kuri stade Ubworoherane.
Kuri uyu wa mbere saa 18h00, ikipe ya Al Hilal Omdurman irakira Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium.
Imikino y’umunsi wa 11:
Ku cyumweru taliki ya 14.12.2025
- Al- Merrikh 1 – 0 Amagaju FC
- Bugesera 2-1 Rayon Sports FC
- Marine FC 1-0 SC Kiyovu
- Mukura VS 2-0 Gicumbi FC
Ku wa Gatandatu taliki ya 13.12.2025
- Gorilla FC 0-0 APR FC
- As Muhanga 0 – 0 As Kigali
- Musanze FC 1-3 Etincelles FC
Ku wa Gatanu taliki ya 12.12.2025
- Police FC 1-0 Gasogi United

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











