Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro wayo Youssou Diagne umwenda w’amadollari 1500 (miliyoni 2 Frw) yari imufitiye, inamuhamagaza mu myitozo bitarenze ku wa Mbere.
Hashinze ukwezi n’iminsi ine ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo yo gutegura umwaka w’imikino 2025-2026, ariko kugeza ubu mu bakinnyi bagitegerejwe harimo n’Umunya-Senegal Youssou Diagne, wari watangaje ko adateganya kuza mu gihe Rayon Sports yaba itamwishyuye 1500 USD yari yasigaye kuri recrutement yahawe ubwo yasinyiraga iyi kipe.
Gusa kuri ubu, iyi kipe yamaze kwishyura uyu mwenda ariko na yo ihita ibwira uyu mukinnyi ko asabwa kuba yageze mu myitozo bitarenze ku wa mbere Tariki 11 Kanama 2025.
Icyakora amakuru RADIOTV10 ikesha abahagarariye uyu myugariro, avuga ko bitazarinda bigera ku wa Mbere ahubwo bishoboka ko azaba yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Usibye Youssou Diagne, mwene wabo bakomoka mu Gihugu kimwe Fall Ngagne, na we hari ideni ry’amadollari 1000 ikipe ya Rayon Sports imubereyemo, ariko we kuba ataraza avuga ko atari ukubera ideni gusa ahubwo akiri kwivuza imvune y’ivi yagize muro Gashyantare uyu mwaka, ku mukino iyi kipe yanganyijemo n’Amagaju igitego 1-1.
Youssou naramuka atangiye imyitozo ku wa Mbere, bivuze ko azaba ari mu bakinnyi Rayon Sports izifashisha ku munsi w’igikundiro (RAYON DAY) uzaba tariki ya 15 Kanama 2025, aho iyi kipe izakina na Young Africans kuri Sitade Amahoro.
Youssou Diagne na Fall Ngagne ni bo bakinnyi bonyine bataratangira imyitozo muri Rayon Sports, dore ko na Aimable Nsabimana wari umaze igihe atitoza yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize.
Rayon ikomeje imyitozo yitegura imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha ndetse no kuzahagararira Igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.


Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10