Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

RDF muri Mozambique ikomeje gukorera abaturage ibibahindurira imibereho bituma bayishima byimazeyo

radiotv10by radiotv10
05/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF muri Mozambique ikomeje gukorera abaturage ibibahindurira imibereho bituma bayishima byimazeyo
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’Umutekano ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zikomeje kwagura ibikorwa byo guha inkunga abaturage z’iby’ibanze bakenera, birimo ibiribwa, imbuto ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

Ibi bikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda bigamije kuzamura imibereho y’abaturage, bikorerwa mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Izi nzego ziyemeje gukora ibi bikorwa nyuma yo kubona ko hari ibice birimo ubukene bukabije butuma abaturage batabona ibyo bakenera by’ibanze nk’imbuto yakagombye gufasha aba baturage kurwanya inzara.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2024, izi nzego z’u Rwanda zageneye inkunga y’ibintu binyuranye, abaturage bo mu gace k’icyaro ka Pundanhar mu Karere ka Palma, no mu bice bya Natandola, Chinda na Mbau mu Ntara ya Mocimboa da Praia.

Inkunga zatanzwe, zirimo imbuto y’ibigori, ibishyimbo n’ubunyobwa, byose bigamije gufasha aba baturage guhangana n’imibereho mibi ibugarije ituma baterwa n’inzara.

Izi nzego kandi ziboneraho kuganira n’abaturage no kubigisha uburyo bahinga mu buryo bugezweho, ndetse zikanabaha ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, ibitabo, amarati, ingwa n’amakaramu, byagiye bihabwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’n’ayisumbuye bo mu bice byose biri mu nshingano z’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

RDF ivuga kandi ko iki gikorwa cyo gutanga ibikoresho by’ishuri kizakomereza no mu bigo by’amashuri yose yo mu Turere twa Mocimboa da Praia na Palma.

Izi nzego z’umutekano z’u Rwanda kandi, zakoze ibikorwa byo kuvura ku buntu mu bice binyuranye byo muri utu Turere, aho zibasanga mu bice batuyemo.

Abaturage bo muri ibi bice, bakomeje gushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda, kimwe n’ubuyobozi bwa Mozambique, kuri ibi bikorwa bikomeje guhindura imibereho y’abaturage.

Maj Gen Alex Kagame uyoboye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique anaganiriza abaturage

Inzego z’umutekano zatanze inkunga y’ibiribwa

Zinavura abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − one =

Previous Post

Hagaragajwe ibigikorerwa abafite ubwandu bwa SIDA bigaragaza ko akato bakorerwa kagihari

Next Post

Perezida w’Igihugu cy’i Burayi yemeye ko cyashoboraga guhagarika Jenoside ariko hakabura ubushake

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye
FOOTBALL

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’Igihugu cy’i Burayi yemeye ko cyashoboraga guhagarika Jenoside ariko hakabura ubushake

Perezida w’Igihugu cy’i Burayi yemeye ko cyashoboraga guhagarika Jenoside ariko hakabura ubushake

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.