Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI), Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda, bakiriwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.
Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye, bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko uruzinduko rw’iri tsinda ry’ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, rugamije guha imbaraga umubano n’ubufatanye by’ingabo ku ruhande rw’Ibihugu byombi.
Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko izi nzego z’iperereza z’ingabo ku mpande zombi zizarushaho guhanahana amakuru mu iperereza hagati y’Ibihugu byombi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibikorwa byahungabanya umutekano ku mpande zombi.
Yagize ati “Bari mu ruzinduko rugamije gushimagira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y’ibihugu byombi.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaza za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, abinyujije kuri Twitter, ye kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yatangaje ko iri tsinda riri mu Rwanda.
Muri ubu butumwa, yashimiye ubuyobozi Bukuru w’u Rwanda ndetse n’ubwa RDF kuba bakiriye iri tsinda.
Yagize ati “Ndashimira Afande Kagame, General Nyakarundi [uyobora urwego rw’Iperereza rwa RDF] n’abavandimwe bacu ba RDF uburyo bakiriye CMI yacu i Kigali.”
I thank Afande Kagame, General Nyakarundi and our brothers in RDF for warmly welcoming our CMI to Kigali. Godbless Uganda and Rwanda. 🇺🇬 🇷🇼 pic.twitter.com/zxJaCMvoLG
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 5, 2022
Iri tsinda ry’ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, rigendereye u Rwanda hatarashira ukwezi, iry’u Rwanda na ryo rigendereye igisirikare cya Uganda.
Tariki 11 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi ryari ryakiriwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Icyo gihe Gen. Muhoozi, yari yaboneyeho gushimira Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barunze ubumwe bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda we yemeza ko ari Ibisirikare bibiri byiza muri Afurika mu binyacumi bibiri bishize.
Icyo gihe yari yagize ati “UPDF na RDF bashobora kugera kuri buri kimwe bifuza! Inkotanyi cyane!”
Gen Muhoozi wagize uruhare runini mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitozi, mu ntangiro z’ukwezi gushize, yanagaragaje ko yishimiye kuba yarunze ubumwe bw’Igisirikare ku mpande zombi, avuga ko ari intego ya mbere agezeho mu buzima bwe bwa gisirikare.
RADIOTV10