Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF na UPDF bongeye gushimangira kunga ubumwe, ukuriye CMI aza mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
RDF na UPDF bongeye gushimangira kunga ubumwe, ukuriye CMI aza mu Rwanda

Abakuriye ubutasi bwa RDF na UPDF baganiriye

Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI), Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda, bakiriwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye, bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko uruzinduko rw’iri tsinda ry’ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, rugamije guha imbaraga umubano n’ubufatanye by’ingabo ku ruhande rw’Ibihugu byombi.

Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko izi nzego z’iperereza z’ingabo ku mpande zombi zizarushaho guhanahana amakuru mu iperereza hagati y’Ibihugu byombi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibikorwa byahungabanya umutekano ku mpande zombi.

Yagize ati “Bari mu ruzinduko rugamije gushimagira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y’ibihugu byombi.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaza za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, abinyujije kuri Twitter, ye kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yatangaje ko iri tsinda riri mu Rwanda.

Muri ubu butumwa, yashimiye ubuyobozi Bukuru w’u Rwanda ndetse n’ubwa RDF kuba bakiriye iri tsinda.

Yagize ati “Ndashimira Afande Kagame, General Nyakarundi [uyobora urwego rw’Iperereza rwa RDF] n’abavandimwe bacu ba RDF uburyo bakiriye CMI yacu i Kigali.”

I thank Afande Kagame, General Nyakarundi and our brothers in RDF for warmly welcoming our CMI to Kigali. Godbless Uganda and Rwanda. 🇺🇬 🇷🇼 pic.twitter.com/zxJaCMvoLG

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 5, 2022

Iri tsinda ry’ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, rigendereye u Rwanda hatarashira ukwezi, iry’u Rwanda na ryo rigendereye igisirikare cya Uganda.

Tariki 11 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi ryari ryakiriwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Icyo gihe Gen. Muhoozi, yari yaboneyeho gushimira Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barunze ubumwe bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda we yemeza ko ari Ibisirikare bibiri byiza muri Afurika mu binyacumi bibiri bishize.

Icyo gihe yari yagize ati “UPDF na RDF bashobora kugera kuri buri kimwe bifuza! Inkotanyi cyane!”

Gen Muhoozi wagize uruhare runini mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitozi, mu ntangiro z’ukwezi gushize, yanagaragaje ko yishimiye kuba yarunze ubumwe bw’Igisirikare ku mpande zombi, avuga ko ari intego ya mbere agezeho mu buzima bwe bwa gisirikare.

Gen Nyakarundi yakiriye mugenzi we amuha impano
Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye bakiriwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Urubyiruko rw’abakorerabushake 220 rwatangiye amahugurwa y’iminsi 5

Next Post

Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi

Related Posts

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, bari baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi...

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

by radiotv10
30/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko muri uyu mwaka wa 2025 hari inzira zizewe zashoboraga gutuma ibibazo by’amakimbirane biri mu karere byumwihariko...

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

by radiotv10
30/12/2025
0

President Paul Kagame, the Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, has commended Rwanda’s soldiers and members of other security organs...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Rwanda states that the Kinshasa-backed FDLR remains the most significant unaddressed security threat

by radiotv10
30/12/2025
0

The Government of Rwanda has emphasized that in 2025 there were credible pathways that could have helped resolve regional conflicts,...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu
MU RWANDA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi

Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.