Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aravuga ko abasirikare babiri b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjiranye na mugenzi wabo we warashwe agapfa, bo bagafatwa, ubu bari kubazwa ibibazo mu rwego rw’iperereza.
Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa RDF bushyize hanze itangazo rivuga ko abasirikare batatu ba FARDC binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa saba n’iminota icumi z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.
Iri tangazo rivuga ko ko abasirikare babiri; ari bo Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF, mu gihe mugenzi wabo bari binjiranye we yarashwe akitaba Imana ubwo na we yarasaga inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Mama Urwagasabo nyuma y’uko iri tangazo rigiye hanze rivuga kuri abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda, yagize ati “Babiri muri bo bafashwe n’abasirikare bacu, ariko umwe muri bo yagerageje kurasa tuza kumurasa, ariko abandi babiri turabafite.”
Brig Gen Ronald Rwivanga kandi yagize icyo avuga ku makuru ari kuvugwa ko abo basirikare bari babanje kuza mu Rwanda mu kabari ko muri aka gace, bagatangwaho amakuru n’abaturage.
Ati “Hari ibintu byinshi biri buvugwe, ariko ibya ngombwa ni uko twafashe abo basirikare, kandi turimo kubakoraho iperereza, ibindi turaza kubibagezaho.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Rwivanga kandi yavuze ko nta musirikare cyangwa undi Munyarwanda wahagiriye ikibazo.
RADIOTV10