Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yavuze ikiri gukorwa nyuma yo gufata abasirikare ba FARDC no kurasa umwe

radiotv10by radiotv10
16/01/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yavuze ikiri gukorwa nyuma yo gufata abasirikare ba FARDC no kurasa umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aravuga ko abasirikare babiri b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjiranye na mugenzi wabo we warashwe agapfa, bo bagafatwa, ubu bari kubazwa ibibazo mu rwego rw’iperereza.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa RDF bushyize hanze itangazo rivuga ko abasirikare batatu ba FARDC binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa saba n’iminota icumi z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Iri tangazo rivuga ko ko abasirikare babiri; ari bo Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF, mu gihe mugenzi wabo bari binjiranye we yarashwe akitaba Imana ubwo na we yarasaga inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Mama Urwagasabo nyuma y’uko iri tangazo rigiye hanze rivuga kuri abo basirikare batatu binjiye mu Rwanda, yagize ati “Babiri muri bo bafashwe n’abasirikare bacu, ariko umwe muri bo yagerageje kurasa tuza kumurasa, ariko abandi babiri turabafite.”

Brig Gen Ronald Rwivanga kandi yagize icyo avuga ku makuru ari kuvugwa ko abo basirikare bari babanje kuza mu Rwanda mu kabari ko muri aka gace, bagatangwaho amakuru n’abaturage.

Ati “Hari ibintu byinshi biri buvugwe, ariko ibya ngombwa ni uko twafashe abo basirikare, kandi turimo kubakoraho iperereza, ibindi turaza kubibagezaho.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Rwivanga kandi yavuze ko nta musirikare cyangwa undi Munyarwanda wahagiriye ikibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − four =

Previous Post

Nyuma y’imyaka irindwi bongeye kunezaza amatwi y’Abanyarwanda

Next Post

Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa America bongeye kuganira ku bya Congo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa America bongeye kuganira ku bya Congo

Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa America bongeye kuganira ku bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.