• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yungutse abasirikare barenga 100 bazobereye mu bumenyi bwihariye

radiotv10by radiotv10
13/01/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yungutse abasirikare barenga 100 bazobereye mu bumenyi bwihariye
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare 127 bafite ubumenyi mu gucuranga no gusurutsa abantu mu birori, ibizwi nk’akarasisi, bari bamaze umwaka umwe mu mahugurwa y’ibyiciro binyuranye mu bya muzika.

Mu mihango ikomeye nko kwakira indahiro z’abayobozi bakuru, kwakira abayobozi bakuru bagenderera u Rwanda, mu birori birimo nko kwizihiza Kwibohora k’u Rwanda, hagaragara itsinda rya gisirikare risusurutsa ababyitabira, mu ncurango zinogeye amatwi ndetse n’akarasisi karyoheye amaso,

Abacuranga muri ibi birori, ni abagize itsinda rya gisirikare rizwi nka Military Bandt, baba basanzwe ari abasirikare babihuguriwe bagahabwa ubumenyi mu bya muzika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwakoze umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare 127 barangije mu bumenyi bwo muri uru rwego rwo gucuranga.

Abarangije, bahawe ubumenyi mu byiciro by’amasomo binyuranye nka Basic Music Course, Drum Major’s Course na Ceremonial Drills ndetse Duties Instructors Course.

Ni amahugurwa yateguwe n’itsinda rya RDF rizwi nka Military Band Regiment, akaba yasojwe nyuma y’umwaka umwe.

Uyu muhango wo guha impamyabushobozi aba basirikare, wabereye mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe Major Gen Augustin Turagara, yayoboye uyu muhango wo guha impamyabushobozi aba basirikare mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF.

Major Gen Augustin Turagara yashimiye abasoje aya mahugurwa, abasaba ko ubumenyi bahawe muri iki gihe cy’umwaka, bazarushaho kubukoresha neza mu kuzuza inshingano zabo n’iz’Igihugu.

Uyu muhango wayobowe na Gen Turagara

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − eight =

Previous Post

Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Next Post

Uwari umaze imyaka 10 ayobora urwego rumwe rukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Uwari umaze imyaka 10 ayobora urwego rumwe rukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Uwari umaze imyaka 10 ayobora urwego rumwe rukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.