Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: RDF yungutse undi Mu-General Full usanzwe ari n’Umugaba Mukuru

radiotv10by radiotv10
20/12/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
BREAKING: RDF yungutse undi Mu-General Full usanzwe ari n’Umugaba Mukuru
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti Umugaba Mukuru wa RDF, Mubarakh Muganga ku ipeti rya General.

Bikubiye mu itangazo ryashyize ku rubuga rwa RDF kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, rije rikurikira andi y’izamurwa ry’abasirikare batandukanye.

Iri tangazo rigira “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo, ku ipeti rya General.”

General Mubarakh Muganga abaye umusirikare wa Gatandatu ugize ipeti rya General Full, nyuma ya nyakwigendera General Marcel Gatsinzi uherutse kwitaba Imana, General James Kabarebe, General Fred Ibingira, baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hari kandi General Patrick Nyamvumba, General Jean Bosco Kazura; bombi bigeze kuba Abagaba Bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Izamurwa mu ntera ry’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganda, rije rikurikira iry’abasirikare mu byiciro binyuranye ryabayeho kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yazamuye mu mapeti Abajenerali, 21 barimo bane bahawe ipeti rya Major General ndetse n’abandi 17 bahawe irya Brigadier General.

Yazamuye kandi Abofisiye, barimo abo mu cyiciro cy’Abofisiye Bakuru barimo 83 bahawe ipeteti rya Colonel, na 98 bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 5 =

Previous Post

APR izacakirana n’ikipe y’igihangange mu karere mu irushanwa ryo muri Tanzania

Next Post

Uwitabiriye Miss Rwanda ari mu byishimo byo kuba asoje 2023 aguze imodoka igezweho

Related Posts

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba, bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko...

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wabaga mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yapfuye amanitse mu mugozi iwabo...

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

by radiotv10
25/11/2025
0

A group of former soldiers from the Israel Defense Forces (IDF), including those who were injured in combat, have arrived...

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

by radiotv10
25/11/2025
0

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Paysannat LE, ryigamo impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko...

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

by radiotv10
25/11/2025
0

Umwarimu w’imyaka 50 wigisha muri Nyanza TSS waregwaga gusambanya abana b’abakobwa babiri bacuruza ibiraha, yanabanje no kubirya ubundi akaboshyoshya akabajyana...

IZIHERUKA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye
MU RWANDA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

25/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwitabiriye Miss Rwanda ari mu byishimo byo kuba asoje 2023 aguze imodoka igezweho

Uwitabiriye Miss Rwanda ari mu byishimo byo kuba asoje 2023 aguze imodoka igezweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.