Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga 10.000 y’amiganano.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yatangaje ko abo bagabo bombi bafashwe bagiye kuvunjisha mu Biro by’Ivunjisha (Forex Bureau) yitwa SHAHANSH, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko ku Iposita, mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Nyarugenge.
Aba bagabo bafashwe biturutse ku bakozi b’ibiro by’ivunjisha SHAHANSH batabaje Polisi bavuga ko hari abantu baje kuvunjisha amadolari y’amiganano, abapolisi babafashe bananirwa no gusobanura aho bayakuye.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iperereza rikomeje hagamijwe kumenya inkomoko y’ayo madolari no gufata abandi bakorana na bo.
Bakorewe dosiye bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abakozi ba Forex Bureau bashishoje bakabona ko aya madolari ari amahimbano kandi bagatanga amakuru kuri Polisi agafatwa atarakwirakwizwa mu baturage.
CIP Gahonzire yibukije abantu bose kujya bashishoza igihe bahawe amafaranga kuko hari abatekamutwe bacura amafaranga bagamije kwiba abaturage, by’umwihariko abacuruzi bakira amafaranga menshi barashishikarizwa kujya bashishoza cyangwa bagatunga utumashini dusuzuma ko amafaranga ari mazima birinda gutuburirwa.
Polisi kandi irihaniza abantu bose bishora mu bikorwa byo gucura amafaranga kubireka kuko batazihanganirwa gufatwa kuko ari abagizi ba nabi bamunga ubukungu bw’Igihugu.
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi. Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko atarenze miliyoni icumi.











