Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yemeje ko Bamporiki akurikiranyweho ruswa akaba afungiye iwe

radiotv10by radiotv10
05/05/2022
in MU RWANDA
0
RIB yemeje ko Bamporiki akurikiranyweho ruswa akaba afungiye iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo akaba afungiye iwe mu rugo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rukurikiranye Bamporiki icyaha cya ruswa akaba ari gukurikiranwa ari iwe.

Iri tangazo rya RIB ryasohotse nyuma y’iry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida Paul Kagame yahagaritse mu nshingano Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Itangazo rya RIB rigira riti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

 

Biravugwa ko Bamporiki yafatanywe n’undi muyobozi bari mu Hoteli

Amakuru yageze kuri RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, avuga ko Bamporiki Edouard yafatanywe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Merard Mpabwanamaguru ubwo bari mu bikorwa bya ruswa.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko umwe muri aba bayobozi yashyikirizaga mugenzi we ruswa y’amafaranga yatanzwe n’undi muntu.

Bivugwa ko uwatanze iyi ruswa yabonye atabasha kuyishyikiriza umwe muri aba bayobozi, akisunga umwe muri bo kugira ngo azayimushyikirize.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bahuriye muri imwe muri Hoteli yo mu Mujyi wa Kigali, umwe muri aba bayobozi ari kumushyikiriza iyo ruswa y’amafaranga.

Inzego zishinzwe iperereza, zafatiye mu cyuho aba bayobozi bahise bafatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ubusanzwe Merard Mpabwanamaguru, ni Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo akaba ari we ukuriye ibikorwa byose by’imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Mu myubakire yo mu Mujyi wa Kigali, hakunze kuvugwamo ruswa aho bamwe mu bubaka ibikorwa binyuranye byaba ari inzu zabo bwite ndetse n’iz’ubucuruzi, batanga ruswa kugira ngo babone impushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 8 =

Previous Post

Perezida Kagame yahagaritse Bamporiki kubera ibyo akurikiranyweho

Next Post

Umuhanzi Yverry uririmba urukundo yamaze kuruhamiriza ku ibendera ubu ntakiri ingaragu

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Yverry uririmba urukundo yamaze kuruhamiriza ku ibendera ubu ntakiri ingaragu

Umuhanzi Yverry uririmba urukundo yamaze kuruhamiriza ku ibendera ubu ntakiri ingaragu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.