Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rubavu barashinja abagabo babo kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi batabahahira ku buryo hari abo bahindukiza mu buriri bakanga bitewe n’umunaniro wo kuba biriwe bahahira ingo zabo.
Aba bagore babwiye RADIOTV10 ko batanze kuba bakwishimana n’abagabo babo mu buriri ariko ko imyitwarire yabo ibaca intege kuko birirwa mu gasozi bagacyurwa n’ijoro kandi nta mahaho babazaniye.
Umwe ati “Ubundi biriya byo mu buriri bihera muri salo namara kunywa no kurya ubwo tayari nanjye iyo ngeze hariya [mu buriri] icyo avuze ndacyumva kuko nanjye aba yamenye inda yanjye n’inda y’abana.”
Aba bagore bavuga ko iyi myitwarire y’abagabo babo yo kuba batagira icyo bakora, yatumye bakora batikoresheje kugira ngo babashe guhahira ingo zabo, ku buryo batataha bananiwe ngo bajye no guhindukirira abagabo babo biriwe mu mihana.
Undi muturage ati “Niba umuntu yagiye ntahahire umugore, abana biriwe bari kwayura, baryamye mu buriri gutyo nta mwenda bagira, ntabwo wagera mu buriri ngo ushikanuze umuntu ngo vayo hano ngo ibyo bintu uhite ubikora ubundi abantu ba bagomba kubanza gutegurana muri salo.”
Ikibabaje ngo ni uko abagabo babo baza bahaze batura imibi y’inzoga na za mushikaki mu gihe we n’abana baba bicira isazi mu jisho.
Bavuga ko ibi bikomeje guteza amakimbirane mu miryango. Undi ati “Ahita akubwira ngo ‘niba utanshaka ufite abo wirirwanye na bo ni yo mpamvu utanshaka’ kandi hari impamvu runaka.”
Aba bagore bavuga ko hari n’abarwanira mu buriri bagakora imibonano ku gahato ku buryo bamwe bavuga ko ari ihohoterwa bakorerwa.
Inzego zifite mu nshingano imibanire y’imiryango, zikunze kugira inama abashakanye kujya babanza kumvikana ku byo bagomba gukora byose birimo n’iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
RADIOTV10